Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 16 / 05 / 2016 | Amakuru y’ Ishoramari |

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 9 muri Afurika mu kureshya abashoramari. Ibi ni ibigaragara mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara na Ernst & Young (EY) Africa. Muri aka karere k’Afurika y’ iburasirazuba, u Rwanda ni igihugu cya kabiri kiza imbere nyuma ya Kenya iza ku mwanya wa 4 muri Afurika. Tanzaniya na Uganda byo biza ku myanya ya 12 ndetse n’ uwa 13 muri Afurika.

Iyi raporo yashyizwe ahagaragara mu cyuwmeru gishize iha ibihugu amanota ikurikije imiyoborere myiza, ibikorwa remezo, ubushobozi bw’ abaturage bari ku isoko ry’ umurimo, uburyo igihugu kibasha kwikura mu bibazo bijyanye n’ ubukungu ndetse n’ ishingiro ry’ ubukungu rya buri gihugu.

Nk’ uko iyi raporo ibyerekana ku mwanya wa mbere muri Afurika mu kureshya abashoramari haza igihugu cy’ Afurika y’ Epfo, igakurikirwa n’ igihugu cya Morocco, Misiri, Kenya, Ibirwa bya Mauritius, Ghana, Botswana, Tunisia, u Rwanda ndetse na Cote d’Ivoire.

N’ ubwo u Rwanda, Botswana, n’ ibirwa bya Mauritius bifite isoko rito ugereranije n’ ibindi bihugu 10 bya mbere kuri uru rutonde, ibi bihugu bigaragaza umwihariko mu koroshya gukora ubucuruzi, mu gucunga neza ubukungu ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’ abaturage.

Umwe mu bayobozi bashyize hanze iyi raporo yemeje ko n’ ubwo bigaragara ko mu myaka iri imbere hari byinshi bizahungabana ku bihugu biri muri iyi raporo hari icyizere ko ibintu bizakomeza kugenda neza niba abashoramari bagiye bareba cyane mu gihe kizaza aho kureba igihe gito.

Iyi raporo kandi yerekana ko Afurika ariyo yonyine yabashije kuzamura imishinga ya FDI (foreign direct investment). Ni ukuvuga amafaranga yashowe n’ abanyamahanga mu mishinga bafiteho uruhare nibura rungana n’ icumi ku ijana. Uku kuzamuka kwa FDI muri Afurika kukaba guhabanye n’ uko mu rwego rw’ isi, FDI yagabanutseho gatanu ku ijana.

Iyi raporo kandi yerekana ko ibihugu bya Nigeriya na Angola bizakomeza guhura n’ ibibazo by’ ubukungu kubera igabanuka ry’ ibikomoka kuri Peteroli mu rwego rw’ Isi.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67