Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 10 / 05 / 2016 | Amakuru y’ Ubukerarugendo |

U Rwanda rwegukanye umudali wa zahabu mu irushanwa ry’ubukerarugendo rya Indaba ryabereye mu mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo.

Ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba nibyo byegukanye imyanya ya mbere muri iryo murikagurisha aho Kenya yabaye iya mbere igakurikirwa n’u Rwanda naho Uganda ikaza ku mwanya wa gatatu.

Ku nshuro ya 37 imurika rya Indaba ryabereye mu nyubako yitiriwe Albert Luthuli. Rifatwa nk’imurikagurisha ry’ubukerarugendo rya gatatu rikomeye ku Isi n’irya mbere rikomeye ku mugabane wa Afurika.

Muri uyu mwaka ryahuje abanyafurika 8,000 bakora ibijyanye n’ubukerarugendo. U Rwanda, Uganda na Kenya bikunda kwegukana ibihembo muri iryo murikagurisha ahanini bitewe na gahunda byihaye yo guhuza ibikorwa by’ubukerarugendo. Ibi bihugu byahuje ingufu mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo n’ubucuruzi, bibinyuza mu mishinga irimo guhuza pasiporo no kwemerera abaturage kwinjira muri buri gihugu hakoreshejwe indangamuntu.

Muri 2015 Uganda yari yabaye iya mbere, u Rwanda ku mwanya wa kabiri na Kenya ku wa Gatatu.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88