Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 20 / 06 / 2016 | Amakuru y’ iterambere |

Andrew Carnegie yageze muri Amerika mu 1848 avuye mu Bwongereza afite idorali rimwe. Nyuma y’ imyaka 13 yari umwe mu baherwe bakomeye ku Isi. Yabaye umunyenganda wo ku rwego rwo hejuru mu kinyejana cya 19 muri Amerika. Umwanditsi n’umunyamakuru ukomeye mu kinyejana gishize, Napoleon Hill, yaramwegereye amugezaho amahame 10 yagendeyeho kandi ashobora gufasha benshi.

1. Sobanukirwa icyo ushaka

Shyiraho gahunda y’imikorere, uhite utangira kuyubahiriza. Gutinda gutangira ikintu kandi wagitekereje bikomeza kugushyira mu bukene. Iyo umuntu yamaze gusobanukirwa icyo ashaka biramworohera kugishyira mu bikorwa. Ikibazo abantu benshi bahura nacyo ni uko baba batazi icyo bashaka nyakuri.

2. Shaka itsinda mukorana

Shaka abantu buzuza ibyo udafite. Nyakamwe ntavumba mu bakara, kandi igiti kimwe si ishyamba. Buri gihe ugomba kumva ko hari ibyo ushoboye kandi ko hari n’ibyo utashobora wenyine, bityo ugashaka abagufasha kugera ku ndoto zawe.

3. Tera indi intambwe

Umuntu ushaka kuzamuka ahora ashaka kuva ku rwego rumwe ajya ku rundi. Uyu muntu buri gihe yumva ko bishoboka kubona ibyiza biruta ibyo afite kandi akabiharanira.

4. Iyizere

Umuntu utiyizeye aba ameze nk’umunyu wakayutse .Abanditsi n’abanyamadini bahamya ko inzira ibanziriza izindi mu gutera imbere ari ukwiyizera. Iyo umuntu yiburiye icyizere burya ibintu byose biba byazambye kuko ntacyo yakwigezaho. Ni byiza guhora wiyumvamo icyizere cyo kugera ku byiza.

5. Jya ufata iya mbere

Umuntu utegereza kubwirizwa aba ameze nk’umwana kandi ibyiza bitinda ku mugeraho. Ni byiza ko ukora ikintu utagombye kubwirizwa cyangwa ngo babiguhatire.

6.Tekereza cyane

Reba ibiriho urebe ko wahindura gato cyangwa kanini utangire ubibyaze umusaruro. Ibi bizatuma uzana impinduka kandi zirimo udushya tuzakubyarira inyungu nyinshi.

7. Kunda ibyo ukora

Nta muntu wakora ibintu udakunda ngo bimugirire akamaro. Iga gukunda ibyo ukora, ubyishimire kandi wumve ko ariho ubuzima bwawe bushingiye. Ibi bizatuma ukorana umurava kandi witangire akazi kawe n’umusaruro wiyongere.

8. Komeza umuhate

Bamwe mu bantu iyo babonye inyungu mu byo bakora, bakobona batangiye gutera imbere hari igihe bagabanya imbaraga bakirara ngo bageze iyo bajya. sigaho kwirara icyo ni cyo gihe cyo kwihuta kuko uba ubonye ikibigufashamo.

9. Ha agaciro igihe n’impinduka

Isi irahinduka kandi ibyo abantu bakunda bigenda bihindagurika bitewe n’igihe bagezemo. Si byiza guhora mu bintu bitagira impinduka n’udushya kuko bishobora kurambira abo ubigenera. Gerageza ukore impinduka kandi wumve ko igihe gifite agaciro gahambaye mu byo ukora byose.

10. Ungukira no mu bihe bikomeye

Wicibwa intege n’ibihe bigoye kuko iyo urebye neza ugafungura amaso ibihe bigoye ni byo bigusigira inyungu ihambaye. Witinya ibihe by’inzara, intambara, n’ibyorezo, ahubwo iga neza ukuntu wabyungukiramo kandi inyungu nyinshi.

Bonaventure Mujyanama

By:nitwa ngabonziza | Oct 31 2017

Andika igitekerezo cyawe hano ...ibi bintu nibyo kweli

By:Theo | Apr 09 2016

Th u ibikigihe dukeneye ibintu nkibi

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88