Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 29 / 03 / 2016 | Amakuru y’ Ishoramari |

Abashoramari b’Abanyarwanda bagaragarije ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB ibitagenda neza mu ishoramari bakorera imbere mu gihugu. Aba bashoramari bagaragaje ko imisoro ihanitse ikibangamiye igiciro cy’ibikorerwa mu Rwanda ku isoko. RDB yo ngo ibibazo byinshi isanzwe ibizi kuko birebana n’imiterere y’igihugu, ariko ngo ibigomba gukosorwa bizakorwa.

Urwego rw’ishoramari mu Rwanda rukunze kugaragaza ko ruhura n’ibibazo by’ubwisanzure mu bihugu by’aka karere. N’ubwo abikorera bakunze kugaragaza imbogamizi bahura nazo mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, ngo n’imbere mu gihugu haracyari ibibazo bikibugarije.

Mu nama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe inzitizi zibangamiye imigendekere myiza y’ishoramari mu Rwanda, yahuje abashoramari n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, bagaragaje ko mu rubuga rw’ishoramari mu Rwanda hakiri inzitizi zibugarije.

Muri ibi biganiro abashoramari bagaragarije RDB ko bafite ikibazo cy’imisoro iremereye bakwa mu bucuruzi bakora. Ikibazo gikomeye kiyongera ku misoro ngo ni imisoro iremereye yakwa amakamyo ya rukururana mu Rwanda, ugereranyije n’itangwa mu bihugu bituranyi.

Ikindi aba bacuruzi bagaragarije RDB nk’ikibagora, ngo ni inzira ndende ushaka guhagarika ibikorwa na business ze anyuzwamo kugira ngo abigereho. Abashoramari ngo basanga iki kibazo gikwiye gukosorwa aho guhora ngo basiragizwa bagamije kugaragaza ko bisinesi zabo bashaka kuzihagarika.

Ibibazo byashyikirijwe ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, cyagaragaje ko byari bisanzwe bizwi kandi ngo hari ibizageragezwa gukemurwa, n’ubwo ngo hari n’ibigoranye bitewe n’imiterere y’ishoramari mu gihugu.

Bajiji Innocent ushinzwe ishoramari muri RDB yijeje aba bashoramari ko ibibazo bagaragaje bagiye kubyigaho bafatanyije n’inzego zindi zibishinzwe, bigashakirwa umuti. Ati: “Uru ni rwo rubuga twumviramo imbogamizi abacuruzi bahura nazo kugira ngo turusheho kubinoza tubikemure. Nituva aha ngaha, tuzahura n’inzego zibishinzwe tubinoze ku buryo ibishoboka byose tuzabikemura, ariko ntabwo ibyavugiwe hano byose twabikemura nk’uko babishakaga.”

Bajiji yakomeje avuga ko igihugu gisabwa kwitonda kikareba ibigifite akamaro hagamijwe korohezereza abikorera. Yavuze ko buri gihugu kigira amabwiriza yacyo agenga ubucuruzi bitewe n’ibyo gikeneye, Gusa ngo buri cyose kiba kigamije korohereza abacuruzi bacyo.

Yagize ati: “Tureba ibyakorohereza abacuruzi bacu kandi tukareba n’uko abandi babigenza ariko si ngombwa ko ibyo abandi bakora tugomba kubikora uko. Tugomba gukora ibiberanye na gahunda y’igihugu cyacu, ariko byose bigamije korohereza abashoramari bacu.”

Inama yahuje abacuruzi na RDB yari igamije kureba icyakorwa kugira ngo ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda birusheho guhangana n’ibiva mu karere ndetse n’ahandi ku isoko rigari. Gusa abacuruzi bagaragarije RDB ko bagihura n’ikibazo cy’imisoro bigatuma ibicuruzwa byabo bigera ku isoko bihenze kurenza ibiva ahandi.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88