Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 21 / 11 / 2017 | Amakuru yo mu mahanga |

Ubushakashatsi bwerekana uko ubuzima buhagaze mu mijyi 230 hirya no hino ku Isi, bwagaragaje ko umujyi wa Vienna wishimiwe guturwamo kurenza ahandi. Mu mijyi 100 ibanza harimo ibiri gusa yo muri Afurika, mu gihe gutura i Baghdad ari amaburakindi.

Ubushakashatsi bw’ikigo cy’Abongereza Mercer cyakoze kigamije kugaragaza uko imijyi irutana mu gutanga ibyishimo ku bayituye, hagendewe ku ngingo z’ubwisanzure, ingano y’ibyaha bihakorerwa, umutekano, kubahiriza amategeko ndetse n’izindi ngingo zorohereza abahatuye kuramba harimo ubuzima, uburezi, ibiciro by’ibiribwa ndetse n’ubwikorezi, bwagaragaje ko Vienna, umurwa mukuru wa Autriche, ari wo mujyi wa mbere utanga icyizere n’ibyishimo ku bahatuye mu mijyi 230 yakorewemo ubushakashatsi.

Imijyi isanzwe izwi nk’ikomeye nka Paris mu Bufaransa na London mu Bwongereza ntiyaje mu mijyi 35 itanga icyizere kubayituye. Ubu bushakashatsi bwashyize Paris ku mwanya wa 37 ivuye ku mwanya wa 10 yariho ubushize, mu gihe London yashyizwe ku mwanya wa 39. Ibitero biheruka kwibasira Paris ngo byateye ubwoba abahatuye bituma bayitakariza icyizere.

Igihugu nk’ Amerika gisanzwe gifite ubukungu buteye imbere kurenza ibindi, imijyi isanzwe izwi cyane ntigaragara ku myanya ya hafi kuri uru rutonde kuko imijyi ifatwa nk’iciriritse ari yo yizewe cyane. Umujyi wo muri USA uza hafi ni San Francisco ya 28 na Boston yashyizwe ku mwanya wa 34.

Umujyi wa Auckland wo muri Nouvelle zelande ni wo utanga icyizere mu mibereho y’abawutuye kurenza indi mijyi yo ku mugabane wa Asiya. Ubushakashatsi bwa Mercer bwashyize Auckland ku mwanya wa gatatu, mu gihe Beijing, ituwe n’abamiriyoneri benshi kurenza ahandi ku Isi, yashyizwe ku mwanya wa 118 kuri uru rutonde.

Mu mijyi yose yakorewemo ubushakashatsi, imijyi ibiri yo ku mugabae w’Afurika ni yo yonyine yashyizwe mu myanya 100 ya mbere ku rutonde. Umujyi wa Cap town uza ku mwanya wa mbere mu mijyi yo muri Afurika, ku rutonde uri ku mwanya wa 92, ukurikiwe na Johannesburg ku mwanya wa 95, yombi yo muri Afurika y’Epfo.

Umujyi wa Kampala mu bihugu bigize umuryango w’ Afurika y’Uburasirazuba ni wo uza ku mwanya wa hafi ku rutonde muri aka karere. Kampala yashyizwe ku mwanya wa 169, hagakurikiraho umujyi wa Nairobi wa 185, umujyi wa Kigali ukaza ku mwanya wa 191. Dar es Salaam iza ku mwanya wa 198, mu gihe Bujumbura itagaragara ku rutonde.

Mu mijyi 16 igaragazwa nk’itoroheye abayituyemo, 13 muriyo ibarizwa ku mugabane w’Afurika. Mu mijyi yakorewemo ubushakashatsi, uza ku mwanya w’inyuma mu mijyi yo muri Afurika ni Bangui, umurwa mukuru wa Centre Africa uri ku mwanya wa 229.

Baghdad, umurwa mukuru wa Iraq ngo ni wo mujyi uturwamo bya mbuze uko ngira mu mijyi yose yakorewemo ubushakashatsi hirya no hino ku Isi. Uyu mujyi uza ku mwanya wa nyuma wa 230.

Imijyi ibarizwamo intambara, amakimbirane, inzara n’igitugu niyo ishyirwa ku myanya y’inyuma n’ubushkashatsi bwa Mercer. Iyi mijyi ngo ntiyorohereza na gato abaturage bayituyemo kuko bahorana ubuzima buzira ubwisanzure, bwuzuye urwikekwe n’amaganya gusa.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67