Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 21 / 02 / 2016 | Amakuru y’ imyidagaduro |

Nk’uko byemezwa n’ ikigo gishinzwe imyubakire, sitade ya Gahanga imaze imyaka itari micye itegerejwe ngo izatangira kubakwa uyu mwaka. Kugeza ubu imirimo imwe n’ imwe yo gutunganya ibishushanyo mbonera yo yamaze kurangira.

Iyi sitade ariko ikaba izubakwana na pariki y’ imurikagurisha "Rwanda International Exhibition Pack" mu kibanza kimwe gifite ubuso bungana na hegitari 55 kandi giherereye i Gahanga mu karere ka Kicukiro. Uyu mushinga uzatwara miliyoni 120 z’ amadolari y’ Amerika ukaba uzaterwa inkunga na Minisiteri y’ ubucuruzi, Minisiteri ya siporo n’ umuco ifatanyije n’ ishyirahamwe ry’ abikorera ku giti cyabo.

Umuyobozi wa siporo muri Minisiteri y’ umuco na siporo aganira n’ ikinyamakuru The New Times yemeje ko uyu mushinga wahawe ikigo cy’ igihugu gishinzwe imyubakire (RHA) ngo kiwukore.

Muri Kamena 2014 nibwo Leta y’ u Rwanda yasubitse umushinga wo kubaka sitade ya Gahanga yitezweho kuzajya yakira abantu basaga ibihumbi mirongo ine. Iri subika ryatewe n’ uko sosiyete yo muri Turukiya yari kuyubaka yitwa Bibilax Ltd yagaragaje amakosa mu buryo iyi nyubaka igomba kuba iteye.

By:kazubwenge | Feb 22 2016

Andika igitekerezo cyawe hano .Ni byiza cyaneee!Ariko mwari muziko stade amahoro bakongeraho 15m.ikajya yakira 40000,baramutse bamanuye ziriya gradins zikagera hasi!Kandi byahenduka.

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67