Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 19 / 02 / 2016 | Amakuru y’ Ishoramari |

Ikompanyi nyarwanda y’indege, Rwandair, igiye gutangiza ingendo nshya mu bihugu 6 byo ku mugabane w’Afurika. Iyi kompanyi kandi irateganya no kuzana indege nshya zizayifasha gukomeza kwagura ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu.

John Mirenge, umuyobozi mukuru wa Rwandair, yavuze ko bagiye gutangiza ingendo nshya mu mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire, Harare muri Zimbabwe, Lilongwe muri Malawi, Cotonou muri Benin, Khartoum muri Sudani ndetse na Bamako muri Mali.
Yagize ati: ”turashaka kugeza ibikorwa byacu muri Afurika y’uburengerazuba; ku ikubitiro tuzahera i Abidjan muri uyu mwaka. Hanyuma tuzahita dukomereza muri Afurika y’Amajyepfo, nka kimwe mu gice twifuza gushyiramo imbaraga kuri uyu mugabane”.

Iyi kompanyi kandi irifuza kwagurira ibikorwa byayo ku masoko y’Uburayi; ihereye i London mu Bwongereza ndetse na Paris mu Bufaransa. Mu mwaka utaha kandi Rwandair irateganya gutangiza ingendo mu Buhinde na Guangzhou mu Bushinwa.
Kugeza ubu Rwandair ikorera ingendo ku bibuga by’indege mpuzamahanga 18; birimo Nairobi, Entebbe, Mombasa, Bujumbura, Lusaka, Juba, Douala, Dar es Salaam, Kilimanjaro, Johannesburg, Dubai, Lagos, Libreville na Brazaville.

Hakorimana Slyvain ni umucuruzi ukorera mu mujyi wa Huye, yabwiye UBUKUNGU ko izi ngendo zizafasha abacuruzi bo mu Rwanda kwagura isoko, bakabasha guhahirana n’amahanga.

Yagize ati: ”igihugu cyacu kiri mu rugamba rwo kongera ibijya mu mahanga ndetse no koroshya ubuhahirane mpuzamahanga. Twajyaga duhura n’imbogamizi zirimo iz’ingendo zihenze kandi zigoranye ariko ubu bigiye koroha. Aya mashami mashya rero azadufasha gushyikirana n’ibindi bihugu ku buryo bworoshye kandi buhendutse”.

Rwandair kandi iri kongera umubare w’indege mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo ndetse no gutanga serivise zo ku rwego mpuzamahanga. Hagati ya Nzeli n’Ugushyingo 2016, hategerejwe indege 6; zirimo ebyiri nini zo mu bwoko bwa A330-300 hamwe n’izindi enye ntoya. Izi zizaza zisanga izindi 8 iyi kompanyi yari isanganwe.

Umwaka ushize iyi kompanyi yatwaye abagenzi barenga ibihumbi 600, gusa John Mirenge avuga ko bifuza kongera uyu mubare ukagera kuri miliyoni 3 mu myaka itanu iri imbere. Yagize ati: ”turashaka kunoza imikorere yacu, tugakoresha igihe neza kugira ngo dukomeze guhangana n’izindi kompanyi mu ruhando mpuzamahanga”.
Yongeyeho ko indege nini bategereje zizabafasha kongera umubare w’abagenzi iyi kompanyi yatwaraga. Ibi ngo bizabashoboza kwinjirana ishema ku masoko yo mu Bushinwa, Uburayi ndetse n’Asiya, yamaze gutera imbere.

Mu mwaka ushize Rwandair yaje mu makompanyi ya mbere afite imikorere inoze kandi itanga umutekano uhagije ku bagenzi. Iyi raporo y’ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe ingendo zo mu kirere (IATA) ivuga ko Rwandair yagaragaje impinduka kandi ikaba ifite ingamba zihamye. Mu bindi Rwandair yagezeho harimo kuba yaremerewe kuba umunyamuryango w’iri shyirahamwe. Kugeza ubu IATA igizwe n’amakompanyi 250 yo mu bihugu 150 byo hirya no hino ku Isi.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88