Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 15 / 02 / 2016 | Amakuru y’ Ishoramari |

Isosiyeti ya “Matunda Express” isanzwe itwara abagenzi bava cyangwa bajya Kigali-Kibungo-Rusumo, iratangaza ko yatangiye gukorera mu gihugu cya Tanzaniya ariko ikaba ibangamiwe n’uko imodoka zayo zifite ibiziranga (Plaques) byo mu Rwanda, zidashobora gukorera muri icyo gihugu kure, kuko zigarukira Kahama.

Umuyobozi w’iyi sosiyeti, Eulade Bayingana, yabwiye itangazamakuru zimwe mu mbogamizi ahura na zo, akaba ari na ho ahera asaba leta y’u Rwanda kumufasha bityo akoroherezwa gukorera muri icyo gihugu kandi agakoresha imodoka zifite ibiziranga byo mu Rwanda.

Yagize ati: “Isosiyeti yanjye itwara abagenzi yatangiye gukorera mu gihugu cya Tanzaniya, aho dutwara abagenzi bava i Kigali bajya Tanzaniya. Uburyo tubikoramo ni uko hari imodoka zikorera Tanzaniya zifite ibiziranga byaho ziza zigahura n’izikorera mu Rwanda, imwe igaha abagenzi baje i Kigali indi nayo igatanga abagenzi bajya Tanzaniya.”

N’ubwo Bayingana nyir’isosiyeti “Matunda Express” avuga ko akorera mu gihugu cya Tanzaniya ngo agarukira ahitwa Kahama. Gusa ngo n’ubwo yakomeza akagera mu Mujyi wa Dar es Salaam afite impungenge z’umuvuduko wagenwe ntarengwa mu mihanda yo mu Rwanda.

Yagize ati: “Nkanjye by’umwihariko nkorera muri Tanzaniya, muri gahunda z’imikorere yanjye nteganya kugira imodoka zikorera Kigali-Dar es Salam, ni ibirometero 1,640. Ndibaza nti ‘nzabasha guhangana nte n’Umutanzaniya twagendanye ibyo birometero byose, njye ngenda ibilometero 60 ku isaha kandi ntazagera ku Rusumo ngo mvanemo Speed Governer (akuma kifashishwa gupima umuvuduko w’imodoka). Nasaba ko badufasha kubyigaho.”

Minisiteri y’ibikorwa remezo, MININFRA, ivuga ko mu gihe hatarabaho kumvikana ku bikorwa byo guhuza amategeko agenga imihanda mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), ngo abakora ibikorwa byo gutwara imodoka barenga imbibi z’u Rwanda bakwiye kwegera iyi Minisiteri bakareba uburyo baba bakoramo.

Urashaka kumenya ahari akazi, andi makuru y’ubukungu ndetse n’inama zagufasha kwiteza imbere? Andika ijambo ’ubukungu’ muri message wohereze kuri 2656.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88