Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 21 / 11 / 2017 | Amakuru ya rwiyemezamirimo |

Ibyo umuntu ageraho byose mu buzima bishingira ku bikorwa bye. Ibikorwa nabyo bishingira ku bitekerezo, imyumvire ndetse n’uburyo abona ibintu kuko igitekerezo cyiza ari cyo cy’ingenzi kuruta byose. Hari ibintu 11 abantu bageze ku ntego zabo kandi bifuza gukomeza kugera ku bikorwa by’indashyikirwa bibwira buri munsi.

1. Uyu munsi sinakora ibintu byose ariko nshobora gutera intambwe ntoya

Buri muntu mu buzima aba afite ibyo ateganya gukora kandi nta muntu wundi uba ubyitayeho keretse we wenyine. Niba ushaka kugera ku ntego zawe reka kwisuzugura ahubwo utangire gutera intambwe ntoya ushyira mu bikorwa igitekerezo cyawe. Tangira gahoro gahoro bizarangira ugeze ku ntego yawe. Wishaka kugera ku bintu byose icyarimwe kuko ntibishoboka nta mwana uvuka ngo yuzure ingobyi.

2. Nzakora ikintu nihariye, cya kindi umuntu wese adatekereza gukora

Uburyo bwiza bwo kugaragaza itandukaniro ni ugukora ibitandukanye n’ibyo abandi bakora. Rero, ni byiza guhitamo ikintu wihariye, cyawe wenyine kandi kitazorohera buri wese gukora. Si ngombwa ko kiba ikintu gihambaye, n’iyo cyaba gito ariko gifite itandukaniro, kigufasha kugera ku ntego yawe.

3. Nzarwanya ubwoba

Ubwoba butuma abantu batagera ku cyo bashaka ni ubwoba bwo gutinya ikintu utarakora ukumva ko ugikoze kitaguhira. Umuntu ufite intego iteka ahora yibwira mu mutima we ati ‘Yego, nabishobora kandi mbifitiye ubushobozi, ni byo nabigeraho’. Iyubakemo icyizere kandi wiyumvishe ko ufite ubushobozi bwo kugera ku cyo ushaka.

4. Nzajya nshima kandi mpe agaciro uwo abandi badashima

Imirimo myinshi isaba ingufu kurusha ubumenyi. Muri iyi mirimo harimo nko gutwara imizigo, kwikorera ibikoresho byo mu nganda, ibikoresho byo mu mirimo y’ubwubatsi n’indi myinshi isaba ingufu kurusha ubumenyi. Umuntu ufite intego ntabwo anyura ku muntu ukora aka kazi ngo amusuzugure ahubwo amutega amatwi akamwumva kandi na we akamufata nk’umuntu ufite agaciro. Ibi bituma n’abantu bitwa ko baciriritse bakubaha kandi bakagufata nk’umuntu w’agaciro.

5. Nzumva inshuro 10 ibyo mbwirwa kuruta ibyo mvuga

Umuntu ufite intego mu buzima yumva byinshi akabitekerezaho cyane ariko agahorana amakenga mu byo avuga. Uyu avuga ikintu yatekerejeho neza kandi yabanje kwibazaho. Abahanga bavuga ko atari byiza kuvuga ibyo ubonye byose ngo wishimishe kuko iyo ubikoze nta n’umwe ushimisha.

6. Sinzita ku byo abandi batekereza

Inshuro nyinshi tugoma kugira amakenga ku byo twumva n’ibyo tubwirwa. Mu buzima, abantu nibabona utangiye gukora ikintu kitamenyerewe benshi bashobora kuzagufata nk’umusazi, nk’umuntu wacanganyukiwe ndese rimwe na rimwe bakakubona nk’umuntu wabuze icyo akora. Ibi ntugomba kubyitaho, ugomba gushyira imbaraga mu byo ukora.

7. Nzasubiza ikibazo kitabajijwe

Rimwe na rimwe umuntu iyo abajijwe ikintu arashidikanya cyane ndetse akagerageza kuvuga ibintu mu buryo abica ku ruhande. Umuntu ufite intego si uku akora, iyo umubajije ikibazo ahita asesengura agashaka icyo ushatse kumubaza akaba ari cyo asubiza n’ubwo uwamubajije aba yakibererekeye akagica ku ruhande.

Nk’urugero rworoshye cyane, ushobora kujyana n’umugore wawe cyangwa umukunzi wawe mu birori runaka, mugahurirayo n’undi mukobwa mwiza, mwataha mugeze mu rugo umukunzi wawe akakubaza ati ‘wa mukobwa yari mwiza’? Aha icyo umukunzi wawe aba akeneye ni ukukubaza niba wakunze umukobwa wabonye. Ikindi aba akeneye ni uko umubwira ko nta mukobwa umuruta kandi ko umukunda wenyine. Iyo utabaye umunyabwenge ngo usubize ibyo ashatse kukubaza ahubwo ugasubiza icyo abajije bikurura umwuka mubi hagati yanyu. Menya ko nyuma ya buri kibazo haba hari ikibazo kitabajijwe kandi ari cyo cyashakaga kubazwa.

8. Sinshobora gukora ibintu byose neza cyane ariko nzakora uko nshoboye kose

Si byiza kumva ko ibintu byose wabikora neza cyane kuko bidashoboka rwose. Ni byiza gukora ibintu neza ku kigero cyo hejuru ushoboye ariko ukamenya ko utari umutagatifu kandi ukemera ko rimwe na rimwe amakosa abaho mu buzima. Niba hari ibyo wagezeho jya ubyishimira uko biri ahubwo ushake uko wakongeramo imbaraga.

9. Nzagerageza gukora ibyiza cyane

Intego y’umuntu ufite icyerekezo igomba kuba ari ugukora ibyiza ku kigero cyo hejuru. Ibi bituma wiyubakamo icyizere ndetse nta kabuza ubigeraho.

10. Nzajya nikura mu bibazo

Ushobora kuba udafite uburambe buhagije mu kazi, udafite igishoro gihagije mu mushinga wawe ariko ni byiza kumva ko ikibazo cyose cyabaho ugomba guhangana nacyo ukacyikuramo kandi ibikorwa byawe bigakomeza.

11. Nzishimira ibyo nagezeho

Umuntu aba afite imishinga myinshi, imigambi myinshi ndetse n’ibitekerezo byinshi binyuranye. Gusa ni byiza ko udaheranwa na byo buri gihe. Ugomba gufata umwanya wo kwishimira ibyo wagezeho, ukumwa ko ugomba kugera ku bindi byinshi, ariko mbere na mbere ibyo wagezeho ukabiha agaciro kuko ari byo bigufasha kugera ku bindi wifuza.

Mutabaruka Jackson

By:singirankabo evariste | Apr 07 2016

Nkunda inama mutugira Kandi mukomereze aho

By:theos | Apr 07 2016

Iyi nkuru imfunguye amaso kbsa kdi nishimira inama zanyu.

By:Iranzi Christian | Jan 02 2016

Urakoze,ngushimiye inama nziza ukomeza kutugezaho.

By:aime | Dec 16 2015

...wonderful
uri umuhanga kuko hari icyo nungutse kuri iyi post yawe

By:Emmanuel | Dec 16 2015

Courage ku nkuru nk'izi zitwubaka.

By:MUGISHA | Dec 15 2015

Murakoze Kutwungura Ibitekerezo

By:Kagaba | Dec 15 2015

Nshimiye uyu munyamakuru jackson kdi nshimira nuru rubuga ku nkuru zubaka kdi zinadufasha mu rugendo rwubuzima turimo .courage
Mwaziye igihe!

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67