Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 20 / 06 / 2016 | Amakuru y’ iterambere |

Mu mibereho ya muntu, buri wese abaho afite intego n’uburyo apanga gahunda ze, kandi imwe ntibangamire indi. Mu bigo bya kaminuza usanga umubare w’abanyeshuri batari bake biga banakora. Mu gihe abanyeshuri bamwe bavuga ko baramutse badakora batabona ayo bariha muri kaminuza cyangwa se n’imibereho yabo igahungabana, abandi bo babona gukorera amafaranga uri umunyeshuri ari ibintu bihabanye.

Mu gukora iyi nkuru igitangazamakuru UBUKUNGU twaganiriye n’abanyeshuri batandukanye bo mu bigo by’amashuri na za kaminuza. Abanyeshuri biga banakora twaganiriye bavuga ko n’ubwo biba bitoroshye ariko ibyo bakora ngo aba ari ngombwa kuko ariho bakura ubushobozi bwo kuriha amashuri ndetse n’ibindi nkenerwa bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Masengesho Yvan yiga mu kigo cy’imyuga cya IPRS, akaba ari n’umukozi w’Impala Express.

Yagize ati:”Mu by’ukuri ni ibintu biba bitoroshye. Kwiga unakora ni akazi gasaba ubwitange budasanzwe ariko ukanamenya neza icyo ukeneye. Hari igihe umurimo umwe utawutunganya nk’uko bikwiye ariko umuntu ugeze muri kaminuza aba amaze gukura azi n’icyo gukora kandi amashuri umuntu aba amaze kwiga nayo hari icyo aba yarakuyemo. Ni yo mpamvu iyo mirimo ngerageza kuyihuza yanagongana nkareba ikimfitiye akamaro cyane.”

Kwiga unakora hari n’ababona ko ari uburyo bwiza bwo gushyira mu ngiro ibyo wiga, cyane cyane iyo ukora ibijyanye n’ibyo wiga. Rusanganwa Philippe yiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) muri Kaminuza ya Mount Kenya, akaba n’umucungamari muri sosiyete y’itumanaho ya MTN. Yagize ati: “Gukora no kwiga biruzuzanya cyane. Iyo niriwe mu kazi hanyuma nkasoreza umunsi wanjye mu ishuri mba numva nta kibazo. Ni ukuvuga ngo bya bindi twize mu ishuri, n’ubundi ni byo nirirwamo mu kazi. Mwarimu ampa tewori (theorie), hanyuma nanjye nkakora puratike (pratique). Urumva rero ko mba ndi mu nyungu.”

Nyamara ariko hari ababona gukorera amafaranga nk’ibirangaza bikomeye bishobora gutuma umunyeshuri atita ku masomo, bityo akaba yatsindwa mu ishuri. Uku gutsindwa mu ishuri kwa hato na hato akaba aribyo bishobora kuviramo umunyeshuri kuba yasibira cyangwa akirukanwa burundu. Umurerwa Clementine na we ni umwe mu banyeshuri twaganiriye, we yadusangije ubuhamya bw’ukuntu yasezeye ku kazi kugira ngo akurikire amasomo ye nta mbogamizi.

Yagize ati: “Nakoraga muri hoteli y’i Kigali kandi nkitabira n’ishuri. Uburyo akazi kari kameze ntibyanyemereraga kubibangikanya kuko nirirwaga hano i Huye mu ishuri hanyuma nasohoka ngahita mfata iyihuse nkajya i Kigali. Natangiraga akazi saa mbiri z’umugoroba nkakarangiza mu rukerera. Nabaga naniwe byo gupfa pe! Hashize igihe gito nahise nsezera kuko nabonaga ntakomeza gukora muri ubwo buryo. Nari ngeze aho gusinzira mu ishuri, yemwe no mu nzira nagendaga nsinzira.”

Abanyeshuri bo muri kaminuza zigenga badafite akazi bo batugaragarije inyota bafite yo kubona akazi. Nshuti Olivie we avuga ko aramutse akabonye yakora uko ashoboye akabibangikanya kandi ntihagire ikibangamira ikindi. Yagize ati: “Ibyo rwose njye ntacyo byantwara, iyo mba nari nkabonye, nazajya nkora amanywa n’ijoro. Erega akazi karabuze, ni yo mpamvu isi y’ubu ikeneye abakora kurusha abasinziriye.”

Nizeyimana Olivier ni we washinze ikompanyi y’ingendo ya Volcano. Ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda NUR (Ubu yahindutse Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye). Ibi byose akaba yarabikoraga kandi akabifatanya n’amasomo. Ubwo yaganiraga na radiyo y’igihugu, yagize ati: “Iyo bigenze bityo ugira bimwe wigomwa kugira ngo ugere ku cyo wimirije imbere. Muri ibyo navugamo kwigomwa gusinzira cyane, rimwe na rimwe ukigomwa kwambara no kurya neza . Iyo umuntu avunitse agomba kwiga gucumbagira. Byansabye ubwitange bukomeye, byansabye kwigomwa kuko hari icyo nashakaga ariko Uwiteka yambaye hafi ndabikora byose kandi bigenda neza.”

Olivier akomeza agira inama urubyiruko n’abandi bifuza kwiteza imbere. Ati: “Birumvikana ko navaga mu ishuri ntekereza akazi ariko kandi najya no mu kazi nkatekereza amasomo. Abifuza kwiteza imbere bagomba gushirika ubute bakumva ko ari abayobozi b’intekerezo zabo. Bakagira ibyo bigomwa, byanze bikunze bizabafasha kwiteza imbere.”

Muri kaminuza zo mu Rwanda hakunze kugaragara ikibazo cy’abanyeshuri batabonera ku gihe amafaranya y’inguzanyo baba bemerewe na leta bityo bamwe bagahitamo kujya gushaka uburyo babona aho bakora ngo biborohere kubaho.

By:Niyonsaba Damien | Jun 21 2016

Ningombwa Gukora Uniga Kuko Bigufashakwiadabuta Kubuzima Igihe Urangije Utarabona Akazi.

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88