Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 24 / 12 / 2014 | Amakuru Ipiganwa |

ISOKO: GUTAMBUTSA IKIGANIRO KU BIKORWA BY’IKIGEGA CYIHARIYE CY’INGOBOKA

Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka ku bwishingizi bw’uburyozwe bw’impanuka z’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka n’izikomoka ku nyamaswa (SGF) kirahamagarira ibitangazamakuru gupiganira gutambutsa ikiganiro kuri Radio zigenga ku bikorwa by’Ikigega mu gihe cy’umwaka.

Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka kiboneyeho gutumira ibitangazamakuru byifuza gupiganwa kuzana inyandiko z’ipiganwa ku cyicaro cy’aho gikora i Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima mu nyubako ya Umoja House (iruhande rw’aho RSSB ikorera hazwi ku izina rya payaje) mu igorofa rya 5 mu biro by’umukozi ushinzwe iby’amasoko

Inyandiko zose z’ipiganwa zigomba kuza ziherekejwe n’ingwate y’ipiganwa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri mirongo itandatu (260.000 FWR).
Ibibazo byose bijyanye n’iri soko bizabarizwa kuri aderesi yatanzwe haruguru mu biro by’umukozi ushinzwe iby’amasoko kandi ibikenewe byose biboneka ku rubuga nkoranyambaga rw’Ikigega ari rwo www.ikigega.rw ndetse no kurubuga rwa dgmarket ari rwo www.market.gov.rw.

Amabahasha afunze neza arimo inyandiko z’ipiganwa agomba kuba yagejejwe aho Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka gikorera bitarenze tariki ya 12/01/2015 saa 10h00 AM ku isaha y’i Kigali.

Gufungura amabaruwa bizaba kuri uwo munsi saa 10h30 AM bikazabera mur ruhame mu cyumba cy’Inama cy’Ikigega abapiganwe bahari cyangwa ababahagarariye. Ibyangombwa byose nkuko byasabwe bizasomerwa mu ruhame n’igiciro buri wese wapiganwe yatanze.

Bikorewe i Kigali, ku wa 08/12/2014

Dr. NZABONIKUZA Joseph
UMUYOBOZI MUKURU

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88