Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 30 / 11 / 2015 | Amakuru Amakuru |

Urugaga rw’ibigo bitwara abantu n’ibintu mu ndege ku Isi IATA, ruravuga ko ibihugu by’u Rwanda, Malawi, Sierra Leone, Centrafrique , Tanzanie, Uganda na Ethiopie byo ku mugabane w’Afurika biri mu bihugu 10 ku Isi byitezweho kuzamuka kw’imibare y’abagenzi b’indege byakira kugera mu mwaka wa 2034.

Urugaga rw’ibigo bitwara abantu n’ibintu mu ndege ku Isi “Association internationale du transport aérien (IATA)” rwagaragaje ko imibare y’abagenzi iziyongera cyane mu bihugu bimwe na bimwe ku Isi mu myaka 19 iri imbere. IATA iteganya ko ibihugu nk’u Rwanda, Malawi, Sierra Leone, Centrafricaine, Tanzanie, Uganda, Ethiopie, Serbie, Nouvelle-Guinée na Vietnam ari byo bihugu bizagira izamuka ry’imibare y’abagenzi buri mwaka riri ku gipimo kiri hagati ya 7-8%.

IATA kandi ivuga ko mu mwaka wa 2034 imibare y’abagendera mu ndege ishobora kwikuba kabiri, ikava kuri miliyari 3,5 ikagera kuri Miliyari 7. Muri rusange ubwiyongere bw’abagenzi buri mwaka bukaba butegenyijwe ku gipimo cya 3,8%. Kugera mu mwaka wa 2029, Ubushinwa ngo bushobora kuzaba ari cyo gihugu gifite abagendera mu ndege benshi imbere ya Leta zunze ubumwe z’Amerika kubera izamuka ry’ubukungu bwabwo.

Kwiyongera kw’abagenzi bagendera mu ndege bisobanuye ko amasosiyete atwara abantu mu ndege azabyungukiramo kuko ubucuruzi bwayo buziyongera. Ibi kandi bisobanuye ko abakozi bakora muri uru rwego nabo baziyongera akazi kakarushaho kuboneka. Mu rwego rw’ubukungu iyi ishobora kuba inkuru nziza kuri aya masosiyete cyane cyane RwandAir ya hano mugihugu cyacu iherutse gutangaza ko ifite imigambi yo kwagura ingendo zayo hirya no hino ku Isi.

Gusobanura ibi bishobora koroha ku munyarwanda kubyumva. Benshi tuzi neza umushinga wo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, iki ni igikorwa kizaha abantu benshi akazi ndetse kikanongera indege zazaga mu Rwanda. Ibi bisobanuye ko abakozi bazabona akazi bakarushaho kwiteza imbere ndetse n’abahaturiye bakarushaho gukirigita ifaranga binyuze mu mirimo itandukanye izaba yahanzwe kubera ikibuga cy’indege.

IATA ivuga ko muri 2034, urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu ndege ku Isi ruzatanga imirimo ku bantu miliyoni 105. Imibare igagagaza ko uyu mubare w’abakozi uzaba ukubye inshuro 2 miliyoni 58 z’abakozi bahawe akazi kugeza ubu.

Source: Agence Ecofin

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88