Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 30 / 11 / 2015 | Amakuru Amakuru |

Abantu benshi batekereza ko akazi gahemba neza ari akazi ko mu biro ndetse k’abanyacyubahiro. Mu mitekerereze ya bamwe baracyibwira ko kuba umudogiteri, umunyamategeko cyangwa umwenjeniyeri (engineer) ari byo byatuma bahembwa umushahara munini. Gusa impuguke mu bukungu ziburira buri wese ugifite iyi mitekerereze kuyivanamo.

Umuntu ashobora kwibwira ko mu buganga harimo amafaranga menshi ariko si ko bimeze. Muri uyu mwaka abaganga bo muri Kenya bakoze imyigaragambyo myinshi basaba kongererwa umushahara kuko batishimiye uwo bahabwa. Mu burezi ho ibintu biracika mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba, imyigaragambyo muri Uganda, muri Kenya yahanganisheje abarimu na Leta. Mu bindi bihugu by’akarere abarimu bakomeje kugaragaza ko bahembwa intica ntikize. Ibi byose bigaragaza ko abakozi batishimiye umushahara bahabwa.

Ushobora kwibaza uti “Ese ko bimeze bitya ni iyihe mirimo cyangwa imyuga ihemba neza muri aka karere?” Hari imyuga 10 ihemba kurusha iyindi, gusa ntuhite wumva ko uri ukujya kuyoramo akayabo ako kanya, bisaba ubwitange no gutegereza.

1. Icungamari

Amasosiyete menshi ashyira ingufu nyinshi muri serivise zijyanye n’imari ndetse n’uburyo bwo kuyicunga. Abacungamari bagira uruhare runini mu kuzamura iterambere ry’ibigo bakorera kandi bakenerwa n’amasosiyete manini ndetse n’aciriritse.

Mu bigo bikomeye abacungamari bahembwa umushahara uri hagati y’amadolari y’Amerika 500 ku batangizi, kugeza ku madolari 5,500 ku bafite uburambe mu kazi. Ku bigo biciriritse umushahara wabo ubarirwa hagati y’amadolari 350 kugeza ku madolari 1,500 ku kwezi.

2. Imiryango itegamiye kuri Leta (NGOs)

Imiryango itegamiye kuri Leta izwiho guhemba neza kandi ikanatanga amahirwe menshi yo gukora ingendo mpuzamahanga mu butumwa bw’akazi ku bakozi bayo. Umushahara uhera ku madolari y’Amerika 500 ku mutangizi ndetse kumyanya yo hejuru ikomeye umushahara ugera ku madolari 4,000 ku kwezi.

3. Gutanga amasoko

Gutanga amasoko ni umwuga urimo gukura no kwiyubaka muri aka karere k’Afurika y’Uburasirazuba kandi nturagira abakozi bahagije bafite umumenyi bwo ku rwego rwo hejuru. Impuguke muri uru rwego zishobora kubona akazi mu buryo bworoshye kandi zigahembwa neza. Umushahara uhera ku madolari 350 ku batangizi ukagera ku madolari 3,000 ku kwezi, ku bafite uburambe mu kazi.

4. Gucunga abakozi (Human Resources)

Imicungire y’abakozi ni ingenzi cyane mu kigo icyo ari cyo cyose. Uko umukozi ushinzwe gucunga abandi akora neza ni ko umusaruro w’abakozi ndetse n’ikigo akorera uba mwiza. Uko uyu mukozi akora nabi ni ko ibintu byose mu kigo birushaho kuzamba. Aba bakozi bahembwa kuva ku madolari 200 kugera ku 1,500 ku batangizi. Abamenyereye umwuga umushahara wabo ugera ku madolari y’Amerika 5,000 ku kwezi.

5. Inzobere mu ikoranabuhanga

Ubu ibihugu byose byo mu karere birahatana no gukoresha ikoranabuhanga muri buri rwego. Inzobere mu ikoranabuhanga zirakenerwa cyane ndetse zikanahembwa amafaranga menshi. Umushara uhera ku madolari 800 ukagera ku madolari 7,000 ku nzobere. Uyu mushahara ushobora kwiyongera bitewe n’ubuhanga ndetse n’uburambe bw’umukozi ukenewe.

6. Ibikorwa by’ubucuruzi no gushaka amasoko

Ibigo bikomeye by’ubucuruzi biba bikeneye kumenyekanisha ibikorwa byabyo kandi ibyo bakora bikagera hirya no hino. Ibi bigo biba bikeneye inzobere zo kumenyekanisha izina ryabyo no gushaka amasoko y’ibicuruzwa. Izi nzobere zihembwa amafaranga menshi ndetse hari n’aho bahembwa bitewe n’amafaranga binjije. Umushahara w’aba bakozi uhera ku madolari 1,000 ukagera ku madolari 3,000 ku bafite uburambe mu kazi.

7. Imicungire y’amahoteli

Imicungire y’amahoteli ni akazi gakenera inzobere kandi kagahemba neza. Iyo ihoteli idafite umuyobozi mwiza serivise zose zirazamba ndetse bikanoroha kugwa mu gihombo. Iyi ni yo mpamvu amahoteli ashaka abantu bafite uburambe muri aka kazi kandi bagahembwa amafaranga menshi. Umushahara wabo uhera ku madolari 1000 ukagera ku madolari 3,000 ku kwezi.

8. Ubukanishi n’ubutekinisiye

Abahanga bagaragaje ko atari ngombwa ko uba ufite impamyabumenyi ya kaminuza ngo ube umukanishi mwiza. Abahanga bagaragaza ko ubwiza bw’umukanishi bujyana n’uburambe mu kazi. Umushahara wabo uhera ku madolari 500 ukagera ku madolari 2,000 ku kwezi.

9. Abashinzwe itwarwa ry’ibicuruzwa

Aba ni abakozi baba bafite akazi gakomeye ko gukurikirana urugendo rw’ibicuruzwa kuva aho byaguriwe kugera ku wabiguze. Bakemura buri kibazo cyose kibonetse mu guhererekanya ibicuruzwa. Aba bakozi baba bakenewe cyane n’ibigo bikomeye kandi bahembwa neza. Umushahara wabo uhera ku madolari 500 ukagera ku madolari 2,000.

10. Ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga (digital marketing)

Amasoziyete menshi muri Afurika y’Uburasirazuba yatangiye kumenya ko ubucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga bwakongera umusaruro ndetse bukoroshya imikorere. Ubu bucuruzi busaba abahanga kandi bafite ubumenyi buhagije mu gukoresha imbuga nkoranyambaga. Umushahara w’aba bakozi uhera ku madolari 250 ukagera ku madolari 2,500 ku kwezi.

Mutabaruka Jackson

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88