Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 30 / 11 / 2015 | Amakuru y’ imyidagaduro |

Umuhanzikazi Teta Diana yizeza ko umuziki amazemo imyaka ibiri awukora nk’umwuga umufasha kubona amafaranga ashora mu yindi mishinga minini. Uyu muhanzikazi avuga ko umuziki ari akazi gatunze benshi kandi agasaba n’abandi kuwutinyuka bakawubyaza inyungu. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ UBUKUNGU TV mu mpera z’ icyumweru gishize.

Ku mfatamajwi (microphone) ya Blanche Giramata, Teta Diana, ukora umuziki nk’umwuga, yemeje ko umuziki ari akazi gatunze benshi mu bawukora nk’umwuga. Uyu muhanzikazi avuga ko kuva muri 2013 atangira gukora umuziki nk’umwuga umaze kumugeza kuri byinshi kandi ateganya kuzagumya kuwubyaza umusaruro.

Teta Diana yemeza ko we na bagenzi be bakora umuziki nk’umwuga bihangiye umurimo ubatunze kandi uhindura ubuzima vuba. Yemeza ko umuziki iyo uwitayeho ukawitwaramo neza ukungukira vuba kandi ukakuvana ku rwego ukakugeza k’urundi.
N’ubwo aterura ngo agaragaze ikintu gifatika amaze gukura mu muziki, Teta yemeza umuziki umufasha kubona amafaranga bitewe n’ibiraka abona kandi ngo akagerageza kuyashora no mu yindi mishinga minini ibyara inyungu.

Teta ahamya ko inkunga y’abakunzi b’umuziki ikenewe cyane mu ruganda rwa muzika nyarwanda. Usibye kuba bamwe bibwira ko umuhanzi aba akeneye cyane inkunga yo gukora indirimbo, Teta yemeza ko inkunga yo gusangiza abandi ibihangano by’abanyarwanda igira uruhare runini mu iterambere ryabo.

Uyu muhanzikazi yeruye ko inkunga ya mbere bashaka ku bafana atari amafaranga: "hari ikintu abantu batazi, bashobora gukora kikihutisha iterambere ry’umuziki, ni gusangiza ibihangano byacu ku mbuga nkoranyambaga.”

Teta ahura n’ibimuca intege mu muziki we

Uyu muhanzikazi yemeza ko n’ubwo uko imyaka igenda ishira agenda arushaho gutera imbere no kwagura ibikorwa rimwe na rimwe ngo ajya ahura na kirogoya. Teta Diana yemeza ko inkuru z’ibihuha zimwandikwaho zimurogoya mu mwuga akora. Avuga ko usibye we ku giti cye, ngo n’abandi babangamirwa no kwandikwaho inkuru z’ibihuha zidafite gihamwa. Uyu muhanzi avuze ibi mu gihe mu Rwanda hamaze igihe hari ibinyamakuru byandika inkuru zidafite za gihamya ku bantu batandukanye. Hakaba hari n’ ibyageze mu nkiko kubera amakosa n’ ubunyamwuga bucye.

Teta yifuza ko ibihangano bye bigera ku isoko mpuzamahanga

Ni kenshi abakurikirana umuziki nyarwanda bavuga ko abahanzi nyarwanda bakora umuziki bita ku isoko ry’imbere mu gihugu. Ibi ngo babivuga bagendeye ko nta ndirimbo nyarwanda zikunze kugaragara ku mateleviziyo y’imiziki yo mu mahanga nka” MTV Base na Star Music”. Umuhanzikazi Teta Diana avuga ko ari guharanira ko mu myaka nk’itanu iri imbere, ibihangano bye bizaba bizwi ku isoko ryo mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

N’ ubwo uyu muhanzi avuga ibi ariko ntawabura kwemeza ko bimwe yamaze kubigeraho. Mu minsi yashize igihangange Stromae ubwo yazaga mu Rwanda yemeje ko umuhanzi azi rukumbi mu Rwanda ari Teta Diana.

Teta Diana ahamagarira abantu biyumvamo impano yo kuririmba gukora umuziki kuko ngo usibye kuba utunze abawukora nk’umwuga ngo ufasha n’igihugu gutera imbere. Yabwiye UBUKUNGU TV ati: “niba abahanzi bashobora gusora hamwe n’abandi banyarwanda, hakubakwa iyo mihanda n’ayo mashuri tukumva ko natwe tubifitemo uruhare, ntekereza ko ari ibintu byiza.”

Usibye kuba umuhanzikazi Teta Diana yanitabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame muri 2012 no kwitabira amaserukiramuco atandukanye gakondo, uyu muhanzikazi yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigenerwa abahanzi bagezweho bo mu Rwanda buri mwaka.

By:Jabo | Nov 30 2015

uyu mwari arabizi nkunda live ye, iba irenze iyabanbi bakobwa nzi mu rwanda

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67