Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 19 / 11 / 2015 | Amakuru y’ imyidagaduro |

Abanyarwanda benshi bakomeje kwibaza inyungu iva mu kayabo k’amafaranga atangwa ku mukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda. Abanyarwanda bemeza ko inyungu ya mbere bakabaye babona muri uyu mukino ari ibyishimo ariko ngo ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ikomeje gukubitirwa ahareba inzega. Ibi byatumye abanyarwanda bibaza inyungu iva mu kayabo k’amafaranga Leta ishora muri iyi mikino.

Nyuma y’aho Amavubi itsindiwe na Libya ibitego 3-1 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, abafana bagaragaje akababaro kadasanzwe baterwa no kudatanga umusaruro kw’iyi kipe Leta iba yiriye ikimara igashorwamo akayabo k’amamiliyoni ngo abanyarwanda bishime. Abafana b’Amavubi bavuga ko barambiwe guhora batsindwa nk’abadahari, ikintu bemeza ko ari amakosa y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Nta gushidikanya ko ibyabereye kuri stade ya Kigali byahesheje isura mbi igihugu cy’u Rwanda, aho abafana bakubiranyijwe n’akababaro maze bagatangira kwifanira ikipe ya Libya yarihanganye n’amavubi. Mu gushaka kumenya icyo abafana batekereza umunyamakuru w’UBUKUNGU yazengurutse mu turere twa Kamonyi na Muhanga maze abaturage bamutangariza akababaro kabo.

Kagabo Emanuel ni umuturage wo mu karere ka Kamonyi yagize ati: “aka ni agahinda, kubona dutsindwa nk’abadahari, ni agasuzuguro gakabije hejuru y’amafaranga y’igihugu aba yatanzwe kuri iriya kipe. Twe nk’abafana ba hano mu cyaro turabyumva tukababara cyane”

Gashumba Aimable wo mu karere ka Muhanga yagize ati: “ibi biraturambiye, kuzana umutoza w’umwana utagira n’ibyangombwa ngo aje gutobanga imikinire y’Abanyarwanda, ni amakosa ya FERWAFA sintinya kubivuga. Ko hari ibihangange byasabaga akazi se ko bitagahawe bakazana umuntu utazwi utanagira ibyangombwa?”

Igiteye agahinda

Abaturage bavuga ko bababazwa no kuba bemera kubaho mu buzima bubi butagira ibikorwa remezo bihagije ngo ikipe ikunde ibeho ariko ntigire ibyishimo ibazanira ahubwo ikabababaza ikanabasuzuguza mu maso y’abanyamahanga. Bemeza ko amafaranga agenda ku Mavubi yakubaka amavuriro menshi yo kurengera ubuzima bw’abantu cyangwa agakoreshwa mu kubaka amashuri aho kuyatera inyoni.

Kanamugire Marco yagize ati: Dore nk’aha mu murenge wa Kayumbu tumaze iminsi dutabaza nta centre de santé n’imwe tugira mu murenge wose. Ubu se akayabo birirwa bata kuri iriya kipe ikanatubabaza ntiyakubaka ivuriro ry’igitangaza muri uyu murenge?”

Abaturage barushijeho kugira akababaro nyuma yo kumenya ko mu mikino ya CHAN izabera mu Rwanda muri Mutarama umwaka utaha hazakoreshwa akayabo k’amafaranga asaga miliyari 2 nk’uko byemejwe n’umuyobozi wa FERWAFA bwana Nzamwita Vincent De Gaule. Yagize ati: "Kugera kuri ubu ntabwo turamenya amafaranga yose azagenda kuri CHAN. Gusa hateganywa miliyari zigera kuri 2 z’amafaranga y’u Rwanda."

Ikibabaza abaturage kikabashengura umutima ni uko aya mafaranga azatangwa na Leta y’u Rwanda. Aha niho abafana bahera maze bakavuga ko aka kayabo kakoreshwa mu yindi mishinga yo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda. Benshi mu baganiriye n’UBUKUNGU bagaragaje ko aya mafaranga yahindura byinshi mu mibereho y’abakirwana n’ingoyi y’ubukene.

Abaturage baratabaza Perezida Paul Kagame

Abaturage bavuga ko icyizere cyabo cyose gisigaye mu mugabo w’intwari Paul Kagame, warwaniye icyubahiro cy’Abanyarwanda akanabakura mu icuraburindi. Abaturage bavuga ko ibintu byose mu gihugu bigenda neza ariko umupira w’amaguru ngo wabaye nk’icwende ritoga. Aha niho bahera basaba Perezida Kagame kubatabara akabakiza akababaro kuko ngo ari we wenyine bizera kandi ubufitiye ububasha.

Mugenzi Silas yagize ati: “Icyizere cyacu cyose tugisigaranye mu musaza wacu Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ni we wenyine wadukiza aka gahinda dukomeje guterwa na FERWAFA.”

Nyinshi mu mpinduramatwara zagiye zibaho hirya no hino ku Isi zatewe n’agahinda n’akababaro bya rubanda ku byabaga bitagenda neza mu gihugu. Abanyarwanda nabo batangiye kwerekana ko bakeneye impinduka mu mupira w’amaguru kuko umubabaro w’abari kuri sitade ya Kigali werekanye ko batishimiye na gato umusaruro w’ikipe y’igihugu.

Agahinda kenshi n’akababaro byatumye abafana bari muri sitade ya Kigali baririmba bagira bati: “Amagare, amagare, turashaka amagare….” Icyabateye ibi ni uko abasore b’ikipe y’igihugu y’amagare bakomeje gutambuka gitore no guhiga abandi mu isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’. Ntibyarangiriye aha kuko bakomeje bagira bati: “De Gaulle we biragukoraho, De Gaulle we biragukoraho……”

Kugeza ubu siporo nyarwanda iracyafashwa na Leta binyuze muri Minisiteri y’umuco na siporo. Nta gushidikanya, umusaruro uvamo ni mucye, ntaho uhuriye n’amafaranga aba yashyizwemo.

Mutabaruka Jackson

By:Focus | Nov 20 2015

Ni danger ntibyoroshye pe

By:ishimwe albert | Nov 20 2015

ndabona ikibazo kiri kuri minisiteri y'umuco n'imyidagaduro na degaule

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88