Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 28 / 10 / 2015 | Amakuru ya diaspora |

Raporo y’umuvunyi igaragaza ko umushinga “bye bye Nyakatsi" wari wateguwe n’ abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’umushinga wo kubyaza ingufu nyiramugeri ko hatikiriye amafaranga menshi bitewe n’imitegurwe mibi y’iyi mishinga. Bikaba binashoboka ko haba harabayemo ruswa.

Umushinga ’Bye bye nyakatsi" wari ugenewe kuzamura imibereho y’abaturage bakennye bo mu karere ka Bugesera. Uyu mushinga wateganyaga kubafasha kubaka inzu bagaseserera nyakatsi burundu.

Uyu mushinga, abanyarwanda baba mu mahanga bari bawuteriguye gufasha abanyarwanda bakennye gutura heza. Uburyo aba banyarwanda bateganyaga gukoresha ngo bongere amafaranga azakoreshwa muri iki gikorwa ni ukuyakusanya binyuze mu imurikagurisha bashyizemo ibintu byagombaga kugurwa.

Gusa raporo y’urwego rw’umuvunyi ruvuga ko amafaranga yavuye muri iryo murikagurisha yaburiwe irengero. Iperereza ry’urwego rw’umuvunyi zigaragaza ko imurikagurisha ryateguwe rishobora kuba ryaravuyemo amafarafnga asaga miliyoni 81. Gusa abashyize mu bikorwa iri murikagurisha bavuga ko miliyoni 72 zakoreshejwe mu kuritegura. Ibi ngo byakoze mu nkokora umushinga wa bye bye nyakatsi wari wateguwe n’abanyarwanda baba mu mahanga. Kuko ngo inzu 504 zateganyagwa kubaka ngo hubatswe inzu 9 gusa na zo zituzuye.

Ni ikibazo umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire agaragaza ko cyabayemo amanyanga. Kuba nta kintu kigaragaza abitabiraga iri murikagurisha n’ uburyo amafaranga yinjiraga abifata n’uburiganya bukomeye.

Aragira ati: ”mu igenzura twakoze, twasanze hatagaragazwa amafaranga yinjijwe muri iki gikorwa. Amafaranga yinjiraga nta ho yandikwagwa, akajya mu ntoki z’abantu k’uburyo udashobora kumenya umubare w’abitabiriye iki gikorwa n’ingano y’amafaranga cyinjije.”

Usibye irigiswa ry’amafaranga yari gukoreshwa mu kubakira abatishoboye batuye mu Bugesera, iyi raporo kandi itunga agatoki imishinga ishyirwa mu bikorwa itateguwe neza nk’intandaro y’itikira ry’umutungo w’igihugu.

Umushinga wo kubyaza ingufu nyiramugengeri ushyirwa mu majwi cyane n’iyi raporo. Uyu mushinga ngo wagombaga kuba wararangiye mu mwaka wa 2014. Gusa ngo waradindiye kandi ukomeje gutangwaho amafaranga aruta kure ayari ateganyijwe kuwuzuza.

Umuvunyi mukuru avuga ko gutinza gushyira mu bikorwa imishinga biba intandaro y’igihombo. Ati “ gutinda ku inyubako y’uruganda byatumye hatangwa imashini zitanga amashanyarazi 20 ku ruganda rwa CIMERWA. Izi zitwara amadolari agera ku bihumbi 70 buri Cyumweru. Urebye icyo byatwara ku mwaka usanga byateza leta igihombo.”

Muri rusange iyi raporo y’umuvunyi igaragaza ko mu Rwanda hakiri ikibazo cya ruswa, ikekwa ko yaba yihishe inyuma y’idindira ridasobanutse ry’imishinga ndetse no mu itangwa ry’amasoko ya leta. Kandi iyi raporo igaragaza ko hakiri ikibazo cy’abigwizaho umutungo m’uburyo bunyuranye n’amategeko.

Abadepite bamurikirwa ibikubiye muri iyi raporo, binubiye ko kenshi amakosa atera leta kugwa mu gihombo ari amwe ahora agaruka kandi ntihagire igikorwa. Gusa ababikurikiranira hafi bemeza ko izi nzego zombi zidakwiye kwinubira aya makosa ngo kuko arizo zifite uburenganzira bwo kuyakosora.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67