Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 13 / 10 / 2015 | Amakuru ya diaspora |

Gushora imari mu Rwanda ku banyarwanda baba mu mahanga ni kimwe mu bishobora kuba inkunga ikomeye mu gihugu cyababyaye. Ibi ni ibitangazwa n’inzobere mu by’ubusesenguzi bwa politiki y’ubukungu bw’ibihugu, Teddy Kaberuka. Ibi kandi byanagarutsweho na Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame aganira n’abanyarwanda baba mu mahanga bari bateraniye i Amsterdam mu Buholandi mu gikorwa cya Rwanda day mu intangiriro z’ ukwezi k’ Ukwakira

Ubushakashatsi bwakozwe n’ ikigo ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika “migration policy institute” ku nkunga ya USAID, bwerekanyeko abantu baba muri diaspora bashobora kugira uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bw’ibihugu bakomokamo. Raporo y’iki kigo yiswe “Diaspora Investment in Developing and Emerging Country Capital Markets: Patterns and Prospect” igaragazako uruhare rwa diaspora mu bukungu bw’igihugu rushobora kuba inkunga y’ibitekerezo, iy’amafaranga ndetse n’ishoramari.

Ibi ni nabyo bishimangirwa na Teddy Kaberuka aho avugako uruhare rw’abanyarwanda baba mu mahanga rukenewe cyane mu kurushaho guteza imbere ubukungu bw’igihugu. Uyu muhanga yagize ati: “uruhare bashobora kugira mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu ni mu bijyanye na foreign direct investment (ishoramali rikozwe n’abanyamahanga) cyane ko usanga baba bafite ibikorwa by’ubucuruzi hanze kandi banafite ubunanaribonye kubera ibihugu bitandukanye baba barabayemo. Abo bantu rero ku rwego rwa ’human capital investment’ baba bafite ubumenyi buhambaye bashobora kuzana bakabusangiza abanyarwanda. Ibi byose bizatuma amadevize yiyongera nk’uko u Rwanda rukenera amadevize cyane.”

Kuzana ubumenyi mu Rwanda

“Ikindi bashobora gufasha u Rwanda ni uko aba bantu baba mu mahnaga abenshi usanga ari abantu b’inzobere, bamwe ni abagiteri (doctors) abandi ni abarimu muri za kaminuza zikomeye nyamara kandi ugasanga rimwe na rimwe u Rwanda rukenera abaganga rukajya kuzana abanyamahanga ruhemba amafaranga menshi, bityo rero aba bantu baramutse baje bajya bahembwa ayo mafaranga kandi akaguma mu gihugu.”

Kaberuka avuga ko abanyarwanda basanzwe n’ubundi bagira uruhare mu guteza imbere igihugu ariko kandi akanemeza ko hakenewe kongera imbaraga mu bikorwa bakora. Diaspora ngo ishobora kugira uruhare ruziguye ndetse n’urutaziiguye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu. Ibi bishobora gukorwa mu buryo butandukanye burimo gutanga ibitekerezo byubaka, kubaka ibikorwa remezo nk’amashuri amavuriro no gushora imari mu Rwanda, ibintu ngo bishobora guha akazi abantu benshi bikanazamura ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Gushora imari

Gukundisha abanyamahanga u Rwanda mu bihugu babamo babashikariza kuza gushora imari mu Rwanda no gusura u Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo nabyo ngo n’indi nkunga ikomeye diaspora ishobora gutera igihugu cyababyaye kandi byafasha mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abaturage baba mu mahanga ku buryo bose baramutse batanze umusanzu wabo mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu gishobora gufata indi ntera kikagera ku rwego ibihugu byateye imbere nk’ Afurika y’epfo n’ibindi. Kaberuka we avugako abanyarwanda baba muri diaspora bagize hafi kimwe cya gatatu cy’abanyarwanda bose muri rusange.

Zimwe mu mbogamizi abanyarwanda bakunze kugaragaza zibabuza kugira uruhare mu itera mbere ry’u Rwanda harimo kutagira amakuru ahagije ku gihugu, ugasanga batamenya inzira bacamo batanga inkunga, kugira icyizere gike mu bantu n’ahantu bacisha inkunga ndetse no kutagira ubwinyagamburiro buhagije mu bihugu babamo.

U Rwanda ni igihugu kiri mu nzira y’amajyambere gikomeje kugaragaza umuvuduko uri hejuru w’ubukungu muri afurika nk’uko byagaragajwe muri raporo ya Banki y’ Isi ya 2014-2015 igaragaza uko ubukungu bw’ibihugu bwifashe n’uko ibihugu byagiye birushanya.

Leta y’ u Rwanda iha agaciro abanyarwanda baba mu mahanga

Mu ijambo yagejeje ku banyarwanda baba mu mahanga ndetse n’inshuti z’u Rwanda bari bitabiriye Rwanda Day i Amsterdam mu gihugu cy’Ubuhorande, kuri uyu wa 3 Ukwakira umukuru w’igihugu yagarutse ku ntambwe ishimishije u Rwanda rumaze gutera mu by’ubukungu maze asaba buri munyarwanda wese gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere igihugu cye.

President Paul Kagame yibukije abanyarwanda baba mu mahanga ko impaka zonyine zitazana iterambere ahubwo ko zikwiye gushingirwaho mu kuzana ibikorwa by’iterambere. Perezida Kagame by’umwihariko yabwiye urubyiruko ko rutezweho byinshi mukubaka ejo heza hazaza h’igihugu maze arusaba gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza kuko ngo kugera ku iterambere bitashoboka urubyiruko rudafite uburere.

Ni kenshi u Rwanda rwakunze kugaragazako ubukungu bw’igihugu ari abaturage bacyo. Ibi kandi rwagiye rubigaragariza mu bikorwa na gahunda zitandukanye. Zimwe muri izi gahunda zikubiyemo izo gucyura impunzi, guhuza abanyarwanda baba mu mahanga muri gahunda yiswe Rwanda Day ndetse itorero ry’igihugu rihuza urubyiruko rw’abanyeshuri biga hanze y’u Rwanda. Mu itorero, urubyiruko ruhabwa inyigisho ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, gukunda igihugu cyababyabyaye ntibagende ngo baheranwe n’amahanga ndetse n’ibindi.

Hari intambwe nini yatewe n’ u Rwanda

Mu minsi ishize u Rwanda rwahawe igihembo nk’igihugu gihiga ibindi mu kubasha kugumana abaturage bacyo bajya mu mahanga.

Kurebera hamwe icyakorwa n’abanyarwanda baba mu mahanga mu rwego rwo guteza ubukungu bw’u Rwanda imbere niyo yari ingingo nyamukuru muri Rwanda Day y’uyu mwaka wa 2015.

Kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, ku banyarwanda baba muri Diaspora, byafasha mu kurushaho kuzamura imibereho y’abaturage ariko nanone ngo ni n’ishema kuri Diaspora nyarwanda mu mahanga.

Norbert NIYITEGEKA

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88