Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 8 / 08 / 2015 | Amakuru Amakuru |

Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari mu Rwanda (AMIR) ryijeje gahunda y’amahugurwa akenewe mu kongerera ubushobozi amakoperative yo kubitsa no kuguriza (Umurenge SACCO) kugira ngo atange serivisi neza mu byaro.

Ushinzwe ishami rishinzwe kubaka ubushobozi n’imari muri AMIR Jean Pierre Uwizeye, avuga ko amahugurwa ari ingenzi ngo kuko abenshi mu bakozi b’amakoperative SACOO badafite ubwo bushobozi by’umwihariko ngo mu bijyanye no gutanga inguzanyo n’ubumenyi bwo gusesengura imishinga y’ubucuruzi.

Uwizeye avuga ko amahugurwa kandi agamije gushyiraho ubukangurambaga bwo gutanga ubufasha mu bijyanye n’inguzanyo zihabwa imishinga y’ubucuruzi buto n’ubucirirtse ngo aho usanga habura ubumenyi mu bijyanye no kwishyuza inguzanyo zatanzwe.

Uwizeye avuga ko ayo mahugurwa azatangwa mu cyumweru gitaha, ko azahabwa abakozi 48 b’amakoperative ya SACCO ko kandi ayo mahugurwa azagera ku makoperative 416 y’Umurenge SACCO mu gihugu cyose.

Avuga ko ayo mahugurwa akubiyemo uburyo bwo gusesengura umushinga w’ubucuruzi usaba inguzanyo, kugenzura no gusuzuma igenzuramari ry’inguzanyo, inyungu ku nguzanyo, n’ingamba ku isesengura ry’amasoko.

Niyonteze Emmanuel

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67