Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 13 / 07 / 2015 | Amakuru Ipiganwa |

POLISI Y’U RWANDA
www.police.gov.rw
B.P.: 6304 KIGALI

ITANGAZO RY’IPIGANWA
NOMERO IRANGA ISOKO: 03/T/2015-2016/NO/RNP /TRAFFIC FUNDS
INYITO Y’ISOKO: KUBAKA AMACUMBI MU ISHURI RY‘UBUGENZACYAHA I MUSANZE

INKOMOKO Y’UBWISHYU: AMAFARANGA YA TRAFFIC

1. Polisi y’u Rwanda ifite ingengo y’imari yateganyirije isoko ryo Kubaka amacumbi mu ishuri ry‘Ubugenzacyaha i Musanze.

2. Polisi y’u Rwanda irahamagarira abacuruzi babishoboye kandi bujuje ibisabwa gutanga inyandiko zabo z’ipiganwa ku isoko ryo Kubaka amacumbi mu ishuri ry‘Ubugenzacyaha i Musanze,

3. Igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga iri soko kiri mu cyongereza cyangwa mu gifaransa kiboneka mu biro by’Ishami rishinzwe amasoko muri Polisi y’u Rwanda, Tel 255119198/ 0788311803, biri mu kigo cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, mu minsi yose y’akazi guhera taliki 03/07/2015 kuva 7 h 00 kugeza 17h30, hamaze kwishyurwa amafaranga ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10,000 Frw) adasubizwa ashyirwa kuri imwe muri za Konti zikurikira: 040-0315129-09 BANK OF KIGALI (BK); 1910380807480 ECOBANK KIGALI ;1000256542426 I&M BANK (BCR KIGALI) ; 211/153437/1/5100/0 GT BANK (FINA BANK) KIGALI; 1390030469 COGEBANK KIGALI; 4002211224075 EQUITY BANK KIGALI; 400372515718 BANQUE POPULAIRE; 2000068640951 BRD; 1002250102020000 ACCESS BANK; 4400995410 KCB, icyemezo cya Banki kigomba kuba cyanditseho amazina y’uwifuza gupiganwa, nomero n’inyito by’isoko.

4. Inyandiko z’ipiganwa zigomba kuba ziherekejwe n’ingwate y’ipiganwa ingana n’ amafaranga 9,488,642 Frw y’ u Rwanda cyangwa andi avunjwe nkayo mu y‘ amahanga.

5. Ibisobanuro kuri iri soko biboneka mu biro by’Ishami rishinzwe amasoko ryavuzwe haruguru.

6. Gusura by’itegeko ahazubakwa biteganyijwe ku itariki ya 29/07/2015 saa tanu za mugitondo (11h00) muri NPC Musanze.

7. Abifuza iri soko basabwe kuba bagejeje inyandiko z’ipiganwa zanditse n’imashini mu gifaransa cyangwa mu cyongereza kandi zifunze neza mu mabahasha ane (umwimerere na kopi eshatu) mu biro by’Ishami rishinzwe amasoko byavuzwe haruguru tariki ya 18/08/2015 saa tatu n’igice za mu gitondo (9:30 am).

8. Gufungura amabahasha bizaba uwo munsi tariki ya 18/08/2015 saa ine (10h00) mu cyumba cy’ inama cy’Ishami rishinzwe amasoko ryavuzwe haruguru. Inyandiko z’ipiganwa zikererewe zizasubizwa ba nyirazo.

9. Inyito y’isoko na Nomero iranga isoko bigomba kugaragara inyuma ku ibahasha ikubiyemo inyandiko z’ipiganwa.

10. Inyandiko z’ipiganwa zigomba kuba zifite agaciro k’iminsi 120 uherereye ku itariki y’ifungura ry’inyandiko z’ipiganwa mu ruhame.

11. Ipiganwa rigengwa n’Itegeko N012/2007 ryo kuwa 27/03/2007 rigenga amasoko ya Leta nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu.

Kigali, kuwa 03/07/2015
(sé)
Vincent B. SANO
CSP
Komiseri w’Imari akaba
n’Umugenga w`Ingengo y’Imari

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67