Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 6 / 04 / 2016 | Amakuru y’ Ishoramari |

Ubucuruzi bwose aho buva bukagera buba bukeneye ko nyirabwo abwitaho kugira ngo butere imbere gusa ntabwo biba byoroshye na gato cyane cyane ku batangizi.

Mu bintu nkenerwa bya hafi kugira ngo ubucuruzi bujye mbere burya habamo n’abashoramari, gusa biragoye gupfa kubona umushoramari kubera amwe mu mahame agenga abashoramari baba bifuza kubona kuri ba rwiyemezamirimo bakwiriye gukorana nabo.

Muri iyi nkuru rwiyemezamirimo ni umuntu uwo ari wese watangije ibikorwa by’ubucuruzi, akaba yarakoresheje imbaraga nke yari afite, naho umushoramari ni wa muntu cyangwa urwego runaka ruzanwa no kongera imbaraga muri bwa bucuruzi kugirango bubashe kwaguka.

Uyu munsi UBUKUNGU yaguhitiyemo bimwe mu bintu bikwiriye kuranga ba rwiyemezamirimo bose bishobora kubafasha gukorana neza n’abashoramari babo:

1.Umubano uzira amakemwa: Buriya no mu ishuri kugira ngo ukundwe n’abanyeshuri bose mwigana si uko uba uri umuhanga cyane ahubwo biterwa n’umubano mufitanye ndetse n’uko ubitwaraho, no mu bucuruzi umubano ukomeye uba ukenewe kuri rwiyemezamirimo ndetse n’umushoramari kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza hagati yabo.

Iyo havuzwe umubano hakwiriye kumvikanamo kwita kuri byinshi bishobora kuwuhungabanya harimo uburyo ukora akazi kawe, imyitwarire yawe, uburyo ubonekera igihe bagukeneye kandi ntubeshye, uburyo witaba telefoni ndetse n’ibindi byose biba bikenewe kugira ngo hagati y’umushoramari ndetse na rwiyemezamirimo umubano wabo ube nta makemwa.

2.Gerageza kumenya neza icyo abakiliya n’abashoramari bifuza: Mu mezi ya mbere utangiye gukora ubucuruzi uzatangira kubona ibitekerezo bitandukanye byaba ibishima cyangwa se ibinenga ibyo uri gukora; rimwe na rimwe bamwe bazifuza kuba abajyanama bawe bakugire inama nyinshi zitandukanye gusa akenshi ibyo bitekerezo bazakubwira ntabwo ariko byose bizaba ari byo; ari yo mpamvu uzakenera ibitekerezo n’impamvu zifatika kugira ngo ubucuruzi byawe bubashe gutera imbere. Gusa niba uri wa muntu urakazwa n’ubusa cyangwa wivumbura bizakugora kugira ngo ubashe kubona ibitekerezo ndetse n’impamvu ukeneye guhindura cyangwa kongera byinshi mu bikorwa byawe kugira ngo bitere imbere.

3.Ba umuntu wiga vuba: Bitewe n’uko isi igenda ihindagurika umunsi ku wundi, nka rwiyemezamirimo uzakenera kenshi gukomeza kwiga ndetse no kugerageza ibintu byinshi bishya kandi bitandukanye kugira ngo ubucuruzi bwawe butere imbere, dore ko ibyo ukeneye cyangwa uzakenera kwiga bitazahagarara na gato, kandi nawe uko uzakomeza kugenda ubyiga kubera uburyo ari byinshi uzakenera kuba umuntu wiga vuba kandi agashyira mu bikorwa ibyo yize dore ko n’abashoramari benshi baba bakeneye rwiyemezamirimo uteye utyo.

Ntuzigere wibeshya ko kubera urwego ugezeho ibintu byose ubizi kuko akenshi abashoramari bakunze kunaniranwa na ba rwiyemezamirimo bamwe na bamwe kubera icyo kintu cyo kutemera ko hari bimwe biba bikibura bigatera ubwumvikane buke hagati yabo.

Niba uri rwiyemezamirimo, icishe bugufi kandi uharanire kumva ibyo abashoramari bakugannye bifuza.

4.Reba kure: Kureba kure nka rwiyemezamirimo uzabikenera cyane dore ko akenshi iyo ubibashije bituma ugera kure. Gerageza kuba rwiyemezamirimo utekereza akareba akamaro n’umusanzu w’ibikorwa akora aho gufata ibyemezo byungura abandi bacuruzi cyane kurusha uko we bimwungura ku giti cye.

Kwigomwa igikorwa gishobora gusubiza ubucuruzi bwawe inyuma ho gato mu buryo bumwe ariko igakomera, ikaramba cyane ndetse igahabwa agaciro kurusha uko yari imeze biruta kutigomwa ugakomeza gukora ubucuruzi butazamara n’umwaka umwe.

5.Kunda ibyo ukora kandi ugire intego: Benshi mu bashoramari babizobereyemo baba bifuza gukorana na ba rwiyemezamirimo bafite ubushake bwo gukora, bafite intego kandi bifuza kugera kure, bakaba banarenga imbibi z’igihugu bakorermo bakagera kure.

Nta kintu kibi nko kugira ibikorwa bidateze kuzigera birenga imbibi kandi nyamara byashobokaga ko ubwo bwoko bw’ubucuruzi bwakarenze imbibi z’aho ukorera kuko akenshi abashoramari ntibazapfa gukorana nawe kubera uburyo bazaba bifuza ko umusaruro wakwaguka cyane.

Kuri iyi ngingo, uzakenera kuba umuntu ufite ibyo areba imbere ye kandi yifuza kugeraho kandi nubikora ubikunze ndetse unifuza ko abandi bazagufatiraho urugero, nta kabuza ko bizagenda neza.

Gukunda ibintu ukora kandi ukagira intego bizagufasha kugera kuri byinshi ndetse binagufashe kumvisha abashoramari impamvu bakwiriye gukorana nawe byanze bikunze kandi ukabereka ko amafaranga yabo nibayaguha utazayahombya ahubwo nabo azababyarira inyungu.

Ni byinshi byagufasha kureshya abashoramari ariko ibi ni bimwe mu by’ibanze byagufasha kugera kure niba uri rwiyemezamirimo wifuza gukorana neza n’abashoramari be.

Ufite uburenganzira bwo gukora ubucuruzi bwawe uko ubyifuza ndetse no ku kigero ushaka; abwirwa benshi akumva bene yo, amahitamo ni ayawe!

Muhumuza Simeon

By: Eric | Dec 25 2016

Murakoze ku makuru y'ubukungu mutugejejeho kd ibi birakenewe kuko hari abajya muri business batazi Icyo bakora Icyo ari yo.

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88