Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 23 / 05 / 2015 | Amakuru ya diaspora |

Mu ihuriro ry’ urubyiruko rimaze iminsi ibiri ribera mu mujyi wa Fort Worth muri Leta ya Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, umukuru w’ igihugu yibukije urubyiruko inshingano rufite mu guteza imbere u Rwanda. Yagarutse cyane ku ruhare urubyiruko rwagira mu gihugu, cyane cyane kwihangira imirimo ndetse no kuzana ubumenyi mu gihugu.

Perezida Kagame yatangiye ijambo rye yibutsa amwe mu mateka yaranze igihugu haba mu burezi cyangwa se mu bukungu. Yagize ati: "twibukiranye aho turimo turava. Kugera mu 1994, u Rwanda rwari rumaze gutanga abarangije Kaminuza bagera ku ibihumbi bibiri gusa. Uyu munsi, buri mwaka abarangiza kaminuza bangana n’ ibihumbi cumi na kimwe." Umukuru w’ igihugu yakomeje yemeza ko ibibazo bitarangiye ariko ko utera imbere wese agenda ahura n’ ibindi bibazo. Yemeje ko icyiza ari uko ibibazo bito bigenda bishira.

Ikibazo cy’ ingufu cyarutsweho cyane

"Uyu munsi, iyo umuriro ubuze abantu bagaragaza ko batabyishimiye" aya ni amagambo ya Perezida Kagame ubwo yabwiraga urubyiruko ruba mu mahanga ko hakiri ikibazo cy’ ingufu z’ amashanyarazi mu gihugu.

Muri ibi biganiro byabereye muri Fort Worth, si Perezida Kagame gusa wagarutse ku ikibazo cy’ ingufu. Ubwo Minisitiri Mushikiwabo yasubizaga bimwe mu bibazo byabajijwe ku gikwiye gukorwa ubu ngo u Rwanda rukomeze guteza imbere yagize ati: "ubu niba hari ibintu bitatu bikenewe mu Rwanda cyane kurusha ibindi ni: ingufu, ingufu, ingufu." Aha Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga akaba yaravugaga ingufu z’ amashanyarazi, iziturutse ku mazi, kuri gaze cyangwa n’ izindi.

Icy’ ingenzi si ugutaha mu Rwanda, icy’ ingenzi ni ugufatanya n’ abandi guteza imbere ubukungu bw’ u Rwanda

Hari ibihugu muri Afurika bifite abenegihugu babyo batuye mu mahanga, abo bantu bamaze kugira uruhare rukomeye mu gutanga umusanzu ugaragara mu iterambere ry’ibihugu byabo. Aba benegihugu bafasha ibihugu byabo bari mu mahanga bitabaye ngombwa ko basubira mu bihugu bakomokamo. Mu ijambo rye, Perezida Kagame yemeje ko kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda bidasaba ko waba uri mu Rwanda.

Kohereza amafaranga mu Rwanda akaba yaba imwe mu nzira abanyarwanda baba mu mahanga banyuramo bateza imbere igihugu kandi batarenze gutaha. Nko ku gihugu cya Uganda, cya gatatu mu bihugu by’ Afurika bifite abenegihugu batuye mu mahanga batanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’icyo gihugu, habarurwa ko abo benegihugu bohereza mu gihugu cyabo miliyari imwe y’amadorari ku mwaka mu bikorwa by’iterambere rya Uganda. Muri ayo angana na 30% ni ayoherezwa n’ urubyiruko. Uru rugero rukaba rwafatirwaho mu gushishikariza abanyarwanda aho bari hose mu kubaka igihugu cyabo.

Ese urubyiruko rw’ u Rwanda hari icyo rwakwigira ku rundi rubyiruko?

Ese icyi cyaba aricyo gihe cyo kwigira ku bindi bihugu nka Uganda? Umusanzu w’urubyiruko rw’u Rwanda rutuye mu mahanga uramutse wiyongeye bishobora no gufasha u Rwanda gucuka ku inkunga z’ amahanga.

Abashaka akazi mu Rwanda nabo bahawe amahirwe

Abateguye iri huriro ry’urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu mahanga banahaye amakuru uru rubyiruko ku hantu haba hari akazi. Mu gatabo kahawe buri wese harimo ibigo by’ abikorera ku giti cyabo ndetse n’ ibya Leta biri gutanga akazi ubu. Bamwe muri uru rubyiruko bakaba bahavuye biyemeje kujya gushaka ako kazi.

Uru rubyiruko ariko runashishikarizwa guhanga udushya. Umuyobozi uhagarariye Abanyarwanda batuye mu mahanga, Alice Kabagire Cyusa, yatangaje ko iri huriro rigomba kongera uruhare rw’urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga muri gahunda z’iterambere ry’igihugu ko kandi ihuriro rizafasha gushyiraho umuyoboro w’ibiganiro, mu kubashishikariza guhanga udushya, kuzana impinduka binyujijwe mu guhanahana ubumenyi.

Bamwe mu rubyiruko rwahoze ruba mu mahanga rwatashye mu Rwanda rwari rwitabiriye iri huriro

Marie Ange Rukundo, ni umunyarwanda uherutse gutaha aturutse muri Canada, ni umwe nawe mu bari bitabiriye iri huriro. Yemeje ko ikintu cya mbere kimushimisha ari uko ari mu Rwanda ubu. Yifuza ko bagenzi be bakiri mu mahanga baza gukorera mu Rwanda kuko hari amahirwe menshi.

Aloys Zunguzungu wahawe buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Oklahoma yemeje ko nyuma yo kurangiza amasomo ye yumvaga akwiye gutaha: "ntabwo nigeze numvaga mfite uguhitamo, numvaga ari inshingano gusubira mu rwambyaye ngafatanya n’ abandi."

Perezida Kagame yahaye impanuro uru rubyiruko

“Ibi bihugu murimo biturusha byinshi, mubihahemo ubwenge. Ntimuzadutenguhe ku byo tuba tubatezeho. Ntawe ugomba kuvuga ngo nananiwe cyangwa se ngo ndabiretse, uko kudamarara ntako mukwiye kugira.......uko muhaha ubumenyi, mukomeze kwita ku bunyarwanda bwanyu n’umurage nyafurika. Ibyo mwigira hano bibafashe kuba Abanyarwanda beza b’agaciro kandi mube Abanyarwanda baharanira ko igihugu cyabo kirushaho kuba cyiza."

Kanda hano urebe amafoto

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88