Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 17 / 05 / 2015 | Amakuru ya diaspora |

Hanze y’ u Rwanda habarirwa ibihumbi byinshi by’ urubyiruko rukomoka mu Rwanda. Uru rubyiruko ariko ruri mu ngeri zitandukanye: hari abavukiyeyo ku babyeyi b’ abanyarwanda, hari abagiyeyo kubera akazi cyangwa amasomo, hari n’ abandi bagiye kubera amateka y’ igihugu cyacu. Bose nk’ abanyarwanda bafite inshingano yo guteza imbere igihugu. Ubumenyi butandukanye urubyiruko ruba mu mahanga rufite ni ubukungu k’ u Rwanda.

Bimwe mu bintu bibuza Afurika gutera imbere ni icyo bita "Brain drain" cyangwa se "guhunga k’ ubwonko" umuntu agenerekereje mu Kinyarwanda. Abahanga basobanura ko hari abanyafurika benshi cyane bafite ubwenge butangaje ariko butagirira akamaro Afurika. Ibi biterwa ahanini ni uko benshi mu byanyabwenge b’ Afurika bagiye bajya kwiga mu mahanga ntibagaruke. U Rwanda narwo rufite icyo kibazo, nk’ ibindi bihugu byose by’ Afurika.

Mu myaka 21 ishize, Leta y’ u Rwanda yakoze byinshi kugirango ishishikarize abanyarwanda gutaha mu rwababyaye. Hari abatashye kugeza ubu, harimo n’ urubyiruko. Ku rundi ruhande ariko urugendo ruracyari rurerure. N’ ubwo hari abatarataha wenda batanateganya gutaha vuba, bitandukanye na cyera, ubu Leta y’ u Rwanda ishishikariza abanyarwanda aho bari hose ku Isi kugira uruhare mu iterambere ry’ igihugu niyo baba bari mu mahanga. Ibi Perezida Kagame akaba yarabishimangiye mu mwaka wa 2011 ubwo yari mu mujyi Chicago aganira n’ abanyarwanda baba muri Amerika y’ Amajyaruguru.

Hari icyizere

Bamwe mu rubyiruko rwabaga mu mahanga rwaratashye, benshi muri bo barikorera mu nzego zitandukanye. "Inzozi zanjye ni ugusangira n’ abanyarwanda ubumenyi mfite. Nifuza kubona igihugu cyanjye gitera imbere" aya ni amagambo ya Aloys Zunguzungu ubwo yaganiraga na KT Press. Aloys ni umwe mu banyarwanda babaye muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, ubu akaba yaratashye ari mu Rwanda. Yishimiye kugira uruhare mu iterambere ry’ igihugu cye.

Janet Akayenzi nawe ni umwe mu banyarwanda babaye mu mahanga ubu watashye. Ubu akorera One Acre Fund. Yemeza ko ari iby’ agaciro kubona impinduka y’ iterambere mu gihugu cye.

Hari benshi batagaruka mu gihugu kubera impamvu zitandukanye

Conrad Nkunsi yavuye mu Rwanda agiye kwiga muri kaminuza y’ Alberta muri Edmonton, ho muri Canada. Agenda yari aziko azagaruka aho yakuriye, mu Rwanda. Ariko nyuma yaje kwisubira.

Ubwo yaganiraga na The New Times, Nkunsi yagize ati: “ndangije amasomo yanjye nagarutse mu Rwanda. Nabonye ko nari narasigaye muri byinshi, nta bantu benshi nari nzi mu Rwanda. Nanze kwicara mu rugo nta kazi mfite mpitamo gusubira muri Canada."

Sheilla Rukundo we yarangije muri kaminuza ya Lehigh muri Leta ya Pennsylvania. Yemeza ko rimwe azagaruka mu Rwanda ariko ngo si ugupfa kuza. Yemeza ko mbere yo kuza agomba akareba impamvu agiye kuza ndetse niba ari byo bimufitiye akamaro kurusha ibindi. Yifuza kuzakoresha ubumenyi bwe mu guteza imbere igihugu cye. Ku ruhande rwe, yemeza ko amasosiyete y’ imbere mu Rwanda akwiye kugirana umubano n’ abanyarwanda bari mu mahanga bafite ubumenyi.

Ese ikibazo ni ikihe gituma bamwe mu banyarwanda batagaruka iwabo?

Jean Leon Iragena wari komiseri ushinzwe urubyiruko rw’ abanyarwanda ruba mu mahanga (hagati ya 2012 na 2014) yemeza ko ikibazo gikomeye ari "expectations" cyangwa se ibyo umuntu aba atekereza ko bizaba nasubira mu Rwanda.

"Benshi bava mu Rwanda bakiri bato, nta mahirwe bagize yo kumenyana n’ abazabafasha kubona akazi cyangwa se gutangiza imishinga. Iyo rero bamaze kwiga bibaza aho bazahera bikabayobera. Kugirango umuntu agaruke mu Rwanda, bisaba ko yitinyuka" Iragena yasubizaga ikibazo cy’ umunyamakuru wa UBUKUNGU ku mpamvu bamwe mu banyarwanda badatahuka.

Abajijwe inama yagira urubyiruko rw’ abanyarwanda ruba mu mahanga. Iragena ubu wagarutse mu Rwanda nyuma yo kurangiza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, yasubije muri aya magambo: "icy’ ingenzi ni ukureba ejo hazaza ha kure, nko mu myaka 10 cyangwa se 20. Nonese hari uwifuza kuzaba ishyanga ubuzima bwe bwose? Niba rero uzagaruka, ese kuki utagaruka hakiri kare? Mu Rwanda hari amahirwe menshi kandi ntabwo nkeka ko aya mahirwe azahoraho, ubukungu bwose bwihuta cyane bugera aho bukagenda gahoro. Ni byiza ko amahirwe ahari ubu ababishoboye bayafatirana." Ku rundi ruhande ariko yemeza ko gutaha atari itegeko. Icy’ ingenzi ari ukugira uruhare rugaragara mu guteza imbere igihugu cyawe.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88