Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 8 / 05 / 2015 | Amakuru Amakuru |

Ibigo by’imari mu Rwanda byahize ibindi mu guhanga udushya mu mitangire ya Serivisi byahawe ibihembo n’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari mu Rwanda (AMIR). Umuhango wo gutanga ibyo bihembo wabereye kuri hoteli La Palisse mu karere ka Gasabo.

Itangwa ry’ibyo bihembo ni kimwe mu bigize ibikorwa byo kwizihiza icyumweru cyahariwe ibigo by’imari mu Rwanda mu gihugu cyose.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa AMIR, Peter Rwema, avuga ko ari ku nshuro ya mbere uyu munsi wizihizwa mu Rwanda, avuga ko itangwa ry’ibyo bihembo rigamije gushyigikira ibigo by’imari mu guteza imbere mu guhanga udushya, serivisi nziza, n’imikorere irimo ubunyamwuga.

Rwema yatangaje ko icyo gikorwa nka kimwe mu bigize umunsi wo kwizihiza ibigo by’imari ko hahemwe ibigo by’imari byerekanye imikorere myiza mu mitangire y’inguzanyo no gutanga umutekano ku mafaranga y’abakiriya.

Rwema avuga ko ibindi bigo by’imari byahembwe ari ibyashoboye kugira serivisi nshya no guteza imbere uburyo bw’imitangire y’inguzanyo n’uburyo bwo kwizigamira ku bakiliya, harimo n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rishya mu guteza imbere imikorere y’ibigo by’imari.

Mu kwizihiza icyumweru cyahariwe ibigo by’imari, umuryango w’ibigo by’imari AMIR uzaboneraho umwanya wo kugaragariza ibigo by’imari kimwe mu bitera itangwa nabi ry’inguzanyo bigira ingaruka ku mikorere y’ibigo by’imari, n’igisubizo kuri iki kibazo.

Ibikorwa by’amahugurwa ku bigo by’imari bimaze kugera mu turere turenga 27, amahugurwa arebana n’imitangire inoze y’inguzanyo , ayo mahugurwa yatewe inkunga n’ikigega cy’Abadage mu kwizigamira ku bufatanye mpuzamahanga (SBFIC).

Hakuzimana Damascene, ushinzwe itumanaho n’ubuvugizi muri AMIR, avugako bamaze guhura n’ibigo by’imari byose n’abayobozi ba SACCO bakorera mu turere 27 mu kuganira ku bitera kwishyura nabi inguzanyo. Hukuzimana avuga ko igitekerezo ari ukugerageza gushaka kugera ku mwanzuro w’igisubizo bigizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa bose.

Hakuzimana yagaragaje ko ubushakashatsi bwagaragaje ko politiki n’amategeko aribyo biyobora urwego rw’imari, avuga ko abahabwa iguzanyo ari bo cyane cyane batera kwishyura nabi inguzanyo bahabwa.

Hakuzimana avuga ko bizera ko bimwe mu bisubizo kuri iki kibazo ari ihindurwa ry’amategeko na politki bigenga urwego rw’imari, ngo by’umwihariko ku birebana no kwishyuza inguzanyo zatanzwe.

Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari mu Rwanda rikaba rimaze kugirana amasezerano n’amaradiyo atatu mu gihugu mu guteza imbere ubumenyi n’ubuvugizi ku kamaro kwo kwizigamira mu guteza imbere igihugu.

Urwego rw’ibigo by’imari mu Rwanda ruhurije hamwe ibigo by’imari 13 mu Rwanda na koperative Umurenge SACCO 416.

Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) itangaza ko umutungo w’urwego rw’ibigo by’imari mu Rwanda umaze kugera ku kigero cya 23.8 %, ko mu Ugushyingo k’umwaka wa 2013, uwo mutungo wanganaga na miliyari 128.7 z’amafaranga. Kugera mu Ugushyingo k’umwaka ushize uwo mutungo wari umaze kugera kuri miliyari 159.3 z’amafaranga.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88