Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 28 / 04 / 2015 | Amakuru Amakuru |

Nyuma y’ uko kompanyi ya KenyaAirways igaragaje ko ifite igihombo gikomeye, indi kompanyi yo muri Afrurika yitwa TunisAir yatangaje ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka nta nyungu irimo kubona mu bucuruzi bwayo ugereranyije n’uko ubucuruzi bwayo bwari bumeze mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushize. Ibi bikaba byayishyize mu gihombo.

Tunis Air iravuga ko yakoze igeraranya ry’abagenzi yatwaye mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushize n’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka igasanga abagenzi bayikoresha baragabanutseho 19.5% aho bavuye ku bihumbi 779 na 38 kuri ubu bakaba bari ku bihumbi 623 na 21 gusa.

Tysa Clier, uyu akaba ari impuguke mu by’ubukungu bwa Tunisia yavuze ko iki gihombo Tunis Air yakagombye guhita icyumva kubera igitero cy’iterabwoba cyagabwe ku nzu ndangamurage yakundaga gusurwa na ba mukerarugendo benshi, ndetse ngo muri rusange icyo gitero cyakubise hasi ubukerrugendo bwo mu gihugu cya Tunisia muri rusange.

Uretse igabanuka ry’ubukungu buturuka ku ikompanyi y’indege ya Tunisia,Tunisia kuri ubu ngo ifite ihungabana ry’ubukungu muri rusange aho ngo mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushize yari ifite ideni rya miliyoni 589 z’amadinari ariko kuri ubu ikaba ifite ideni rya miliyoni 631 z’amadinari zirenga.

Si aho gusa rero kuko ahandi ubukungu butifashe neza kuri iki gihugu cya Tunisia ari ku bukungu buturuka kuri Petrole Tunisia icuruza kuva aho ibiciro bya Petrole muri rusange bigabanukiye ku rwego mpuzamahanga.

Impuguke ku by’ubukungu bwa Tunisia, Tyse Clier, yemeza ko Tunisia ihura nanone n’ikibazo cyo mu bategetsi bayo badahuza kandi aribo bagakwiriye kuzamura ubukungu bw’iki gihugu.

Guhamya ko igihugu cya Tunisia cyagira ibibazo by’ ubukungu ibindi bihugu byagize mu myaka yashize biragoye, gusa ikigaragara ni uko ibitero by’ iterabwoba ku Isi yose bigabanya ubukungu.

Muhumuza Simeon

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67