Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 23 / 04 / 2015 | Amakuru ya diaspora |

Mu gihe Afurika ariwo mugabane ukennye kurusha iyindi kandi uhora utakambira abanyamahanga, byagaragaye ko abanyafurika baba mu mahanga binjiza muri Afurika amafaranga arenze kure ay’ inkunga z’ amahanga.

Mu mwaka wa 2014, Abanyafurika baba mu mahanga bohereje kuri uyu mugabane amadolari miliyari 62. Aya mafaranga akaba yarinjiye nta kindi kintu gisohotse. Ni ukuvuga ko ari amafaranga umuntu yakwita ay’ ubuntu yaje muri Afurika.

Urebye ibindi bintu byinjiza amafaranga muri Afurika usanga aya mafaranga yoherezwa n’ abana b’ Afurika baba hanze ari menshi cyane. Uretse gusa amafaranga aturuka mu mavuta Afurika yohereza hanze yinjiza agera kuri miliyari 294 z’ amadolari, nta kindi kintu na kimwe kirenza aya mafaranga. Ni ukuvuga ko amafaranga abanyafurika baba mu mahanga bohereza ari isoko ya kabiri mu bunini y’ amafaranga yinjira muri Afurika.

Ikindi kandi ufashe Afurika yose usanga amafaranga ava mu banyafurika baba mu mahanga ari menshi kurusha inkunga ziva mu mahanga (FDI). Inkunga ziva mu mahanga zingana na miliyari 55 gusa.

Mu bihugu bimwe by’ Afurika amafaranga aturuka mu mahanga agize igice kinini cyane cyo kuzamuka k’ umusaruro w’ imbere mu gihugu. Urugero igihugu cya Lesotho gikura 30 ku ijana ry’izamuka ry’ umusaruro w’ imbere mu gihugu (GDP) mu mafaranga abanyalesotho baba hanze bohereza mu gihugu.

Urundi rugero rwa hafi ni muri Misiri, aho amafaranga ava muri Canal de Suez ari macye ugereranyije n’ amafaranga abanyamisiri baba mu mahanga bohereza mu gihugu. Ahandi ni muri Morocco aho amafaranga ava mu bukerarugendo (imwe mu inkingi ikomeye z’ ubukungu) ari macye ugereranyije n’ aturuka mu banyamaroko baba mu mahanga.

Muri Kenya naho ngo amafaranga aturuka mu banyakenya baba mu mahanga yenda kungana n’ amafaranga ava mu bukerarugendo.

Ikintu gitangaje benshi batazi ni uko ufashe abanyafurika baba mu mahanga ukabashyira mu gihugu kimwe, icyo gihugu cyagira ubutunzi bwa miliyari 310 z’ amadolari. Iki gihugu cyaba gikize kuruta ibihugu byinshi by’ Afurika. Urugero Kenya ifite ubutunzi bwa miliyari 55 z’ amadolari, Angola ikagira miliyari 124 naho Nigeriya ikagira miliyari 522 z’ amadolari.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67