Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 31 / 03 / 2015 | Amakuru Ipiganwa |

POLISI Y’U RWANDA
www.police.gov.rw
B.P.: 6304 KIGALI
ITANGAZO RY’IPIGANWA
NOMERO IRANGA ISOKO: 04/T/2014-2015/NO/RNP/MIC
INKOMOKO Y’UBWISHYU: AMAFARANGA YA MIC

1. Polisi y’u Rwanda ifite ingengo y’imari yateganyirije isoko ryo kubaka ikigo cya GPU.

2. Polisi y’u Rwanda irahamagarira abacuruzi babishoboye kandi bujuje ibisabwa gutanga inyandiko zabo z’ipiganwa ku isoko ryo kubaka ikigo cya GPU.

3. Igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga iri soko kiri mu cyongereza cyangwa mu gifaransa kiboneka mu biro by’Ishami rishinzwe amasoko muri Polisi y’u Rwanda, Tel 255119198/ 0788311803, biri mu kigo cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, mu minsi yose y’akazi guhera taliki 25/03/2015 kuva 7 h 00 kugeza 17h30, hamaze kwishyurwa ibihumbi icyenda by’amafaranga y’u Rwanda (9,000 Frw) adasubizwa ashyirwa kuri Konti N°1000007737 muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR); icyemezo cya BNR kigomba kuba cyanditseho amazina y’uwifuza gupiganwa, nomero n’inyito by’isoko.

4. Inyandiko z’ipiganwa zigomba kuba ziherekejwe n’ingwate y’ipiganwa ingana n’amafaranga y’u Rwanda 2,500,000.

5. Ibisobanuro kuri iri soko biboneka mu biro by’Ishami rishinzwe amasoko ryavuzwe haruguru.

6. Gusura ahazubakwa biteganyijwe ku itariki ya 14/04/2015 i Kimironko-Gasabo-Umujyi wa Kigali saa ine (10h00).

7. Abifuza iri soko basabwe kuba bagejeje inyandiko z’ipiganwa zanditse n’imashini mu gifaransa cyangwa mu cyongereza kandi zifunze neza mu mabahasha ane (umwimerere na kopi eshatu) mu biro by’Ishami rishinzwe amasoko byavuzwe haruguru tariki ya 28/04/2015 saa tatu n’igice za mu gitondo (9:30 am).

8. Gufungura amabahasha bizaba uwo munsi tariki ya 28/04/2015 saa ine (10:00 am) mu cyumba cy’ inama cy’Ishami rishinzwe amasoko ryavuzwe haruguru. Inyandiko z’ipiganwa zikererewe zizasubizwa ba nyirazo.

9. Inyito y’isoko na Nomero iranga isoko bigomba kugaragara inyuma ku ibahasha ikubiyemo inyandiko z’ipiganwa.

10. Inyandiko z’ipiganwa zigomba kuba zifite agaciro k’iminsi 120 uherereye ku itariki y’ifungura ry’inyandiko z’ipiganwa mu ruhame.

11. Ipiganwa rigengwa n’Itegeko N012/2007 ryo kuwa 27/03/2007 rigenga amasoko ya Leta nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu.

Kigali, kuwa 25/03/2015
(Sé)
Vincent B. SANO
CSP
Komiseri w’Imari akaba
n’Umugenga w`Ingengo y’Imari

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67