Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 23 / 03 / 2015 | Amakuru ya diaspora |

Imwe muri banki nini kandi zimaze igihe ku Isi, Credit Suisse, yemeje ko Tidjane Thiam, umunyafurika ukomoka muri Cote d’ Ivoire ayibera umuyobozi mukuru mu rwego wa CEO. Thiam akaba abaye umunyafurika wa mbere ushoboye kuyobora banki ikomeye nk’iyi.

Thiam yavukiye muri Cote d’ Ivoire ku italiki ya 29 z’ ukwezi kwa Nyakanga mu mwaka w’ 1962. Akaba afite ubwenegihugu bubiri kuko ari n’ umufaransa. Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabaye umucuruzi ukomeye ndetse n’umunyapolitike mu gihugu avukamo. Yigeze kandi kuba minisitiri ushinzwe igenamigambi n’iterambere.

Bwana Thiam yize ibyerekeye imibare n’ ubugenge mu Bufaransa. Nyuma yaje gukorera amasosiyete y’ ubucuruzi atandukanye, harimo nka McKinsey & Company ndetse n’izindi. Mu mirimo ya politike yakoze akaba yaratangaga raporo ku mukuru w’ igihugu cya Cote d’ Ivoire.

Mr Thiam, yari amaze imyaka hafi itandatu ayobora sosiyete yitwa Prudential. Akaba ubu agomba kuyivamo akajya kuyobora Credit Suisse aho asimbuye umunyamerika Brady Dougan wari umaze imyaka isaga umunani ayobora banki ya Credit Suisse.

Uretse kuba Thiam yaragize amahirwe mu bucuruzi ariko hari n’aho bitamugendekeye neza kuko yigeze kutabasha kugura AIA, ikigo cy’ ubucuruzi cyo muri Asiya, binatuma sosiyete yari ayoboye ihomba miliyoni 377 z’ ama euro. Gusa ibi yabisabiye imbabazi kandi aranikosora.

Ubu rero umunya Cote d’ Ivoire Thiam yagiriwe icyizere cyo kuyobora imwe muri banki zikomeye ku Isi, dore ko ifite ubutunzi bukabakaba tiriyari y’amadolari.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88