Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 21 / 11 / 2017 | Amakuru y’ imyidagaduro |

Ushobora kuba wibwira uti: "ngomba gukora cyane nkakabya kugira ngo nunguke birushijeho". Nyamara hari igihe bitaba ari ngombwa ko ukabya gukora kugira ngo umusaruro uboneke. Wari uzi ko kwiha umurongo na gahunda biri mu bya mbere byongera umusaruro? Dore amwe mu mabanga twabasomeye y’ uko wabona umusaruro wifuza:

1. Itoze gufata akaruhuko
Akaruhuko ni umwanya w’ ingenzi cyane cyane iyo hari ikintu gikomeye urimo gukoraho. Icyo wakora cyose muri ako karuhuko, ariko ukitandukanya n’ibyo wari urimo mu kazi akanya gato. Wajya kunywa agakawa cyangwa ka cyayi, wahamagara inshuti zawe kuri telephone, watembera gato cyangwa ikindi cyose wakora. Icy’ ingenzi ni uko uba witandukanije n’ibyo wari urimo agahe gato, kugirango uze kubigarukamo ubwonko bwongeye kwisuganya.

2. Fata ifunguro ryiza
Si byiza kureka gufata ifunguro rya saa sita niba ushaka gutanga umusaruro mwiza ku kazi kawe. Uretse kuba byaguca intege n’ imbaraga, byanatuma imbaraga utakaza mu kazi utazigarura. Ikindi kandi ngo binatuma ubasha kuganira na bagenzi bawe mukorana mukungurana ibitekerezo, ukaba wanabona umuti w’ ibyari byakunaniye mu kazi. Gusa na none ngo uzirinde gufata ku gasembuye uri busubire mu kazi, mu rwego rwo kugumana ibitekerezo biri ku murongo.

3. Iby’ingenzi bihe agaciro mbere y’ibindi.
Ibi bifasha kumenya ibyo wakora uyu munsi ndetse n’ibyo wakwimurira ejo cyangwa ejo bundi, kugira ngo hatagira ibipfa kandi ntako utagize, wakoze ukarara mu biro. Ni byiza ko buri munsi ukora urutonde rw’ ibyihutirwa uheraho ukigera ku kazi, kugeza ukarangije.

4. Gerageza ukoreshe ikoranabuhanga rigezweho
Ku kazi kawe baguhaye ibikoresho by’ikoranabuhanga by’ingenzi ukeneye (telephone, computer, internet, …). Nyamuneka ntibizakuganze mu kazi ukora ngo aho kugusha mu kazi biguteshe umwanya, usange wibereye kuri telepohone wiganirira n’inshuti, chat, facebook, …Uzazirikane ko impamvu baguhaye ibyo ufite ari ukugirango bigufashe kurangiza akazi ushinzwe mu gihe gito gishoboka. Hari n’igihe ushobora gusanga hari za emails zitihutirwa guhita usubiza ubu, ukazazisubiza ejo.

5. Menya kwiyegereza abantu uziho ubuhanga bagufasha mu kazi
Ibi ni ingenzi kuko ngo "igihanga kimwe cyifasha gusara". Ntabwo wamenya byose. Igihe ufite abo ugisha inama n’abo ushobora kwitabaza igihe ubona bikugoye birafasha mu kazi.

6. Itoze kumenya kuvuga "Oya"
Hari abo bigora, cyane cyane nk’abakora mu bucuruzi aho umukiriya aba ari umwami. Nyamara burya igihe ubona icyo usabwa kidashoboka cyangwa cyagira ingaruka mbi ku kigo ukorera, ntugatinye guhakana. Uzirinde guhakana kugira ngo uhakane gusa, uzabikore ari uko hari impamvu ifatika, kandi ubikore mu kinyabupfura. Ni uburyo na none bwo kwirinda guta igihe. Ushobora kwemera ikintu ubona neza ko kitazashoboka, nyuma kikananirana. Icyo gihe, uba utaye umwanya wawe, uw’ikigo, ndetse n’uw’ukorerwa icyo gikorwa.

Muhumuza Simeon

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67