Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 17 / 03 / 2015 | Amakuru Ipiganwa |

Ubuyobozi bwa Millennium Village Project buramenyesha ababifitiye ubushobozi ko bushaka gutanga isoko ryo kugura ibikoresho by’ubwubatsi by’inzu ya Kinyarwanda ya Sosiyete Mayange Tourism Company Ltd iherereye mu mudugududu wa Biryogo ,Akagali ka Kagenge , Umurenge wa Mayange.

Ibi bikoresho bigabanyije mu ma lot atanu ariyo :

Lot 1 Igizwe n’imbingo imiba 540 zireshya na metero 4 ari imbingo 100 ku muba umwe ; imigano imiba 150 zireshya na metero 5, zifite umurambararo wa santimetero 5 ari imigano 10 ku muba umwe n’imiseke imiba 300 ireshya na metero 4 ari imiseke 100 ku muba umwe.

Lot 2 igizwe n’igishihe imiba 70 kireshya na metero 1,20 z’uburebure n’umurambararo wa santimetero 50 ku muba, Ibikebo imiba 250 bireshya na metero 2 n’umurambararo wa santimetero 40 ku muba n’ishinge imiba 280 ifite umurambararo wa santimetero 50 buri muba.

Lot ya 3 igizwe n’imihotora imiba 20 ireshya na metero 4 buri gisaba kibizwe n’imihotora 20, imifunzo imisaba 15 ya metero 3 z’uburebure buri musaba urimo imigozi15, n’imigwegwe ibidongi 70.

Lot ya 4 igizwe n’inkingi 45 zireshya na metro 6 umuzenguruko wa santimetero 40, ibiti by’agasongero n’umuryango 4 bireshya na metero 3 n’umurambararo wa santimetero 10, ibiti bita iminiho 80 ireshya na metero 3 n’umurambararo wa santimetero 8 n’ibiti bimera (umuko n’umuvumu) 4 bireshya na metero 3 na santimetero 10 z’umurambararo.

Lot ya 5 igizwe n’insika 60, ibirago 60, intebe za Kinyarwanda 40, amacumu 2, igisabo 1, ingabo 5

Amabaruwa afunze neza agaragaza ibiciro agomba kuba yagejejwe ku biro bya Millennium Villages Project bitarenze tariki ya 20 Werurwe 2015 saa tanu za mu gitondo (11h00). Gufungura ayo mabaruwa bizakorwa uwo munsi mu cyumba cy’inama cya Millennium Villages Project kuva saa tanu n’iminota icumi (11h15’) za mu gitondo.

Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara kuri 0788219611/0788488653 Bikorewe i Nyamata, kuwa 3 Werurwe 2015

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67